Uyu mwana witwa Umuhoza uri mu kigero cy’imyaka itandatu yigaga mu ishuri ribanza rya Bisate yatwaye n’uyu mugezi ubwo yavaga ku ishuri.
Umunyamabanga Nshingwab bikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yatangarije IGIHE ko uyu mwana yabonetse yamaze gupfa.
Ati " Ni byo uwo mwana yatwawe n’amazi ariko yaje kuboneka yamaze kwitaba Imana. Ni umugezi uva mu Birunga uri hafi y’ishuri yigagaho. Hari ahandi abandi basanzwe bambukira ariko ntituzi ukuntu yagiyemo."
Mahimba ni umwe mu migezi iva mu Birunga ikunze gutwara abantu n’ibintu bitewe n’uko yuzura mu bihe by’imvura itunguranye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!