00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umwana yishwe n’umugezi avuye ku ishuri

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 11 March 2023 saa 03:19
Yasuwe :

Mu ma saha y’umugoroba wo ku wa 10 Werurwe ni bwo hamenyekanye y’umwana watwawe n’umugezi witwa Mahimba uri mu Kagari ka Bisate, Umurenge wa Kinigi.

Uyu mwana witwa Umuhoza uri mu kigero cy’imyaka itandatu yigaga mu ishuri ribanza rya Bisate yatwaye n’uyu mugezi ubwo yavaga ku ishuri.

Umunyamabanga Nshingwab bikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yatangarije IGIHE ko uyu mwana yabonetse yamaze gupfa.

Ati " Ni byo uwo mwana yatwawe n’amazi ariko yaje kuboneka yamaze kwitaba Imana. Ni umugezi uva mu Birunga uri hafi y’ishuri yigagaho. Hari ahandi abandi basanzwe bambukira ariko ntituzi ukuntu yagiyemo."

Mahimba ni umwe mu migezi iva mu Birunga ikunze gutwara abantu n’ibintu bitewe n’uko yuzura mu bihe by’imvura itunguranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages