Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Kamena 2020, aho inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zahise zigera ahakorewe aya mahano, uwabikoze yahise afatwa n’inzego z’umutekano.
Uyu Uwiringiyimana w’imyaka 27 ngo hari hashize iminsi itatu yonyine anatemye umugore we aramukomeretsa bikomeye, aho n’ubu akivurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho bivugwa ko uyu nyakwigendera bari basangiye akazi yamenye aho Uwiringiyimana yihishe, agiye kureberayo ngo yiyambaze Polisi imufate Uwiringiyimana ahita amutanga kumubona aramutema ahita apfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Habinshuti Anaclet yavuze ko umutekano w’abaturage urinzwe.
Yagize ati " Uwiringiyimana yari amaze iminsi atemye umugore we kubera amakimbirane bagiranaga yo kutumvikana aratoroka, abaturage bagize ubwoba bahumure ntibagire impungenge umutekano wabo urarinzwe".
Umurambo wa nyakwigendera uruhukiye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.



















TANGA IGITEKEREZO