Yabivuze ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gusoza umwaka wa Yubile y’imyaka 25 ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga ryitiriwe Umwamikazi w’Amahoro GSNDP (Group Scolaire Notre Dame de la Paix Cyanika) rimaze rishinzwe kuva mu 1992.
Iryo shuri rifite amateka akomeye mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro kuko rifite umwihariko ko ari ryo shuri rukumbi ryisumbuye ryabarizwaga mu yahoze ari Su-perefegitura ya Karaba, mu myaka ya 1992 no mu myaka mike yakurikiyeho.
Ni ishuri kandi rifite amateka ahera mu 1953, ubwo Ababikira bageraga munmurenge wa Cyanika bagatangiza ishuri ribanza ry’abakobwa (Ecole Primaire Cyanika Fille), uko imyaka yahise rikagenda ritera imbere kuri ubu akaba ari ishuri ryisumbuye.
Ubwo hasozwaga Yubile y’imyaka 25 rimaze, ababyeyi n’abarezi baharerera bishimiye iterambere iryo shuri rimaze kugeraho n’uburyo abana baharererwa bahava uburere butuma bavamo abantu bakomeye, by’umwuhariko bishimira ko basigaye batsindisha ku kigeto cya 100% mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, abana bose bakabona Buruse ya Leta.
Mu ijambo rye, Musenyeri Hakizima yagarutse ku gutanga uburere n’uburezi bwuzuye asaba ko byongerwamo ingufu, abana bakigishwa ikinyabupfura no kubaha Imana.
Ati “Turishimira ukuntu ishuri ryacu ritsindisha 100%, iyo ni imbuto yeze ku bufatanye bw’ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi ndetse n’abanyeshuri. Icyo nongera kubasaba ni ugukomeza kuzuzanya bagakomeza gutanga uburere kandi batarera gusa umutwe, batarera gusa ubwonko ahubwo barera n’umutima, bakarera umuntu wuzuye, kuko iyo ureze ubwonko gusa ntabwo uba urera umuntu wuzuye, ni byabindi bavuga ngo ‘iyo utanze uburezi butagira umutima uba usenya igihugu’”.
Ababyeyi barerera kuri GSNDP Cyanika, bavuga ko bishimira uburyo abana babo biga neza bakahavoma ubumenyi bizeza ubuyobozi bw’ishuri na Kiliziya gukomeza gufatanya nabo mu gutanga uburere bwiza.
Bamwe mu banyeshuri biga kuri GSNDP Cyanika, bavuga ko bishimira uburyo bahabwa uburere ndetse ko n’abarimu babo babigisha neza bigatuma batsinda, ariko basaba ko hakongerwa ibyumba by’amashuri n’macumbi ndetse n’ibibuga by’imyidagaduro kugira ngo babashe kubona ubwinyagamburiro.
Umuyobozi wa GSNDP Cyanika, Padiri François Xavier Kabayiza, yavuze ko kwizihiza Yubile ari umwanya mwiza kuri bo wo kureba aho bavuye, aho bageze bikabafasha gutegura aho bifuza kugera, by’umihariko agaruka ku bibazo bagifite bifuza gukemura.
Padiri Kabayiza ati “Ibibazo bikomeye twagiye duhura nabyo kandi turi gukemura harimo kutabona imfashanyigisho zihagije zituma duha abana ibyo twifuza kubaha, ibindi bibazo ni uko twamaze igihe kinini hano mu Cyanika tutagira umuriro wamashanyarazi, ikindi ni uko nta muhanda mwiza wahageraga ariko muri iki gihe turabifite ari nabyo bidufasha kurushaho kunoza ibyo dushinzwe”.
Ku kijyanye n’ibyumba by’amashuri ndetse n’amacumbi, Padiri Kabayiza yasobanuye ko muri uyu mwaka wa Yubile hari ibyatangiye kubakwa kandi bizera igihe kizagera bakabona ibihagije kandi biha abana bahiga ubwinyagamburiro.
Kugeza ubu ishuri GSNDP Cyanika ryigamo abana bagera kuri 515, rikaba rifite amashami atanu, ariyo ibaruramari, ikoranabuhanga, ububaji n’ayandi.



















TANGA IGITEKEREZO