Yabigarutseho ubwo abakirisitu bo mu itorero rya Methodiste Libre mu Mujyi wa Kigali bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musenyeri Kayinamura yagaragaje ko Kwibuka ari inshingano buri Muturarwanda ahabwa n’Itegeko Nshinga bityo buri mukirisitu wese akwiye kubigira ibye.
Ati “No ku bakirisitu ni n’inshingano zikomoka kuri Bibiliya. Ntabwo abakirisitu byagombye kubatonda kuko kwibuka na byo ni inshingano. By’umwihariko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni uburyo bwo kugira ngo aya mateka tuyavomemo amasomo akomeye. Turebe inyuma, tureba aho tutatunganyije kugira ngo tubashe kuhatunganya.”
Yagaragaje ko amadini n’amatorero afite inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubakira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo mu kwirinda ko ibyabaye byakongera kuba ukundi.
Ati “Twamagane ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari yo ntandaro, ari yo yasenye ubumwe bw’Abanyarwanda bigera kuri Jenoside. Uruhare rw’amadini n’amatorero ni ukubakira kuri aya mateka noneho tukarwanya twivuye inyuma iyo ngengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kuba ukundi.”
Yashimangiye ko binyuze mu nyigisho zitangwa mu madini, akwiye guhora akangurira abayoboke bayo kwimakaza ubumwe.
Ati ‘Mu nyigisho zacu tugomba guhora duteguramo gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda nk’uko igihugu cyacu cyabishyize imbere. Ubumwe n’iyo nshingiro yo gukomeza kwamagana icyatandukanya Abanyarwanda harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yakomeje ati “Biranatangaje kubona u Rwanda rwarabayemo Jenoside rurimo abantu 90% b’abakirisitu. N’ubu ingengabitekerezo iracyahari ariko tugomba guhora twigisha no kuyirwanya cyane cyane mu nyigisho zacu dutegura. Dushishikariza abapasiteri ko mu nyigisho zacu tugomba gukomera ku nyigisho zo gukomeza kunga ubumwe no kurwanya icyatandukanya Abanyarwanda cyane cyane no mu rubyiruko.”
Yagaragaje ko urubyiruko rukwiriye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu kunyomoza abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda.
Pasiteri Nsengiyumva Janvier, yagaragaje ko umukirisitu nyawe aba akwiye kumenya aho ava n’aho agana.
Yerekanye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifasha abakirisitu gukomeza gusigasira ubumwe, kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha abato amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo barusheho kuyamenya no kwirinda ko ibyabaye byakongera ukundi.
Musenyeri Kayinamura yerekanye ko kuba hari abashumba n’abandi biyitaga abakozi b’Imana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari igisebo gikomeye ariko amadini agomba kurushaho kugira uruhare mu kugaragaza ukuri.
Ati “Nk’abakirisitu ni igisebo, biranababaje cyane kuko iyo tubyumva hirya no hino byagiye bibaho, umukirisitu nyawe nta kuntu atagira icyo gisebo, uko kubabara, uko kumva ko ari ibintu bigayitse byabaye ariko kandi tukagerageza guharanira ko ko nibura abantu bakomeza kwiga no kwigishwa, bagerageza guhindura amateka no kwirinda ko amabi yabaye yazongera kwisubiramo.”
Maniragaba Silas ukorera umurimo w’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi yashimangiye ko uretse kuba ari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri munyarwanda ariko nk’itorero bisubiza imbaraga abarigize kandi bakongera gutekereza ku mateka igihugu cyanyuzemo, bagafata n’ingamba nshya.










Ibitekerezo 0