Perezida Jovenel yishwe n’abantu bitwaje intwaro tariki 7 Nyakanga ubwo bamusangaga mu rugo rwe mu murwa mukuru Port-au-Prince.
Mu muhango wo kumusezeraho wabaye kuri uyu wa Gatanu, Mushikiwabo yohereje ubutumwa bw’akababaro bwo kwifatanya n’abaturage ba Haiti, abizeza ubufatanye busesuye bw’umuryango ayoboye.
Mushikiwabo kandi yashimye Guverinoma nshya yashyizweho kuwa kabiri w’iki Cyumweru iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Ariel Henry. Uyu ni na we Minisitiri w’Intebe mushya Perezida Jovenel yari yasize atangaje.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF yasabye abanyapolitiki bo muri Haiti kugana inzira y’ibiganiro mu rwego rwo kuganirira hamwe ejo hazaza h’igihugu cyabo binyuze muri demokarasi.
Minisitiri w’Intebe mushya Ariel Henry yasezeranyije abaturage ba Haiti ko azaharanira ko abishe Perezida Jovenel bazagezwa mu butabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!