Nyuma y’aho yari yarangije manda yo guhanararira Umuryango w’Abibumbye muri Guinea Bissau kuva mu mwaka wa 2009, Umunyarwanda Mutaboba Joseph yongeye kugirirwa icyizere n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ndetse Umuyobozi wa Afurika Yunze ubumwe, maze ashingwa guhagararira iyo miryango yombi i Darfur muri Sudan.
Amakuru dukesha Radio Dabanga avuga ko Ban Ki-Moon hamwe n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe Nkosazana Dlamini-Zuma, bemeje ko Mutaboba Joseph ahagararira iyo miryango yombi mu Ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudan, ndetse akaba Umujyanama mu bikorwa bya Loni bibera Darfur (UNAMID).
Mutaboba wabaye muri politiki y’u Rwanda igihe kitari gito, agiye muri Sudan akubutse muri Guinea Bissau aho yari Intumwa Yihariye ya Loni muri icyo gihugu, ndetse akaba yari ayoboye igikorwa cya Loni cyo kugarura amahoro muri Guinea Bissau (UNOGBIS).
Mutaboba asimbuye kuri uwo mwanya Aichatou Mindaoudou ukomoka muri Niger, washinzwe mu kwezi gushize kuba Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ndetse no kuyobora ibikorwa byo kugarura amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI).
Mutaboba yabaye Intumwa yihariye ya Perezida w’u Rwanda mu Karere k’Ibiyaga Bigari, akaba yaranabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’Abahanga n’Ubutwererane, yanakoze kandi indi mirimo ya politiki itandukanye mu Rwanda, aho yanaruharagariye mu muryango w’Abibumbye kuva mu mwaka wa 1999 kugeza muri 2011.
Mutaboba Joseph yavutse mu w’1949 afite impamyabushobozi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Philosophy, yakuye muri Kaminuza ya North London University yo mu Bwongereza, arubatse akaba afite abana batatu.
Muri Guinea Bissau Mutaboba yasimbuwe na Ramos-Horta wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Prize) mu mwaka w’i 1996, akaba yaratangiye akazi ke ku itariki 31 Mutarama 2013.



















TANGA IGITEKEREZO