00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nari kubabazwa no kubona abakoze Jenoside babyina intsinzi- Ubuhamya bwo kurokoka kwa Gasigwa

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 26 April 2020 saa 07:00
Yasuwe :

Gasigwa Léopold uzwi muri filime zigaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurwanya abayihakana n’abayipfobya, avuga ko yishimira kuba yararokotse kandi ntabone abakoze Jenoside babyina intsinzi.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Gasigwa afite imyaka 14 n’amezi atandatu. Iwabo bari batuye mu yari Perefegitura ya Butare, muri Komini Runyinya Segiteri Buhoro, Selire Kibingo.

Umuryango we ntiwahise umenya ko indege ya Perezida Juvénal Habyarimana yarashwe, kuko byafashe igihe ngo iyo nkuru igere mu rugo.

Gasigwa yasangije IGIHE ubuhamya bwe, uko yanyuze inzira ikomeye kugeza arokotse, nyuma yo guhungira mu Burundi, anyuze mu nzira y’amazi y’Akanyaru.

Ati “Twabimenye nko ku itariki 8 cyangwa 9 [Mata], twari twituriye ahantu mu cyaro, nta kumenya ngo ibintu ibi n’ibi utabyumviye kuri radio kandi ntayo twagiraga mu rugo; yabaga kwa mukuru wanjye wo kwa data wacu icyo gihe amabuye yari yarashizemo.”

Haje kunyura umugabo aba ariwe ubabwira ko Juvénal Habyarimana bitaga ‘Gisunzu’ yapfuye. Nubwo bari abahinzi badafite icyo bazi kuri Politiki gusa bari bazi neza ko igihe Habyarimana azapfa Abatutsi bazashira.

Ku itariki 12 Mata 1994 nibwo bavuye iwabo saa Munani z’amanywa berekeza kuri Paruwasi ya Karama. Bahageze ahagana saa kumi n’ebyiri, bahasanga abandi benshi batangiye kuhahungira kuwa 8 Mata 1994.

Gasigwa yari kumwe n’umubyeyi we, murumuna we na mushiki we, abandi bavandimwe be bane Jenoside yabaye bari i Kigali. Se yari yarapfuye arozwe mu 1993.

Aho bahungiye kuri Paruwasi, hari abantu benshi, nta baganga bari bahari, nta mazi kuko yari yarashyizwemo imiti ngo batayanywa.

Mu matariki 16 [aho kuri Paruwasi] nibwo haje umuntu ufite imodoka, umubyeyi we amusaba ko yamugereza Gasigwa i Ngoma, undi amubwira ko atazi niba ahagera ariko ko yajyamo aho agarukira akamugeza aho.

Ati “Ariko ubwo mama ampa ubutumwa bujya kwa Perezida w’urukiko [Karoli Rwamamara] yari inshuti yo mu rugo, ati ugende umubwire ko turi i Karama ko tuhamaze iminsi.”

“Ubwo ndagenda, tugeze mu nzira wa mugabo [yari umuhutu ariko na we w’imfura uko mutekereza], kuko twageze mu makorosi yo mu Gatobwe ubanza yaratekereje ati wenda hagira umuntu uhanuramo uyu mwana ahita ahagarara ndavuga nti uyu muntu agiye kunyica.”

Uwo mugabo yamushyize imbere mu modoka aramutwara amugeza mu Matyazo [hafi y’Ikigo Nderabuzima], Gasigwa arakomeza agera muri rwa rugo yatumwemo.

Gasigwa Léopold yavuze ku mateka ye yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uko yahungiye mu Burundi anyuze iy'Akanyaru

Rwamamara yaramubonye arikanga undi asohoza ubutumwa, umubyeyi we yari yamuhaye. Mu gitondo bamukuriye imyumbati bamuha imboga n’ibishyimbo, asubira i Karama. Yagombaga gukora urugendo rwa kilometero 12 ava i Ngoma yerekeza i Karama.

Gasigwa avuga ko mu gusohoka yasanze bariyeri nyinshi aza kumenya ko Perezida Sindikubwabo yari muri Butare.

Ku wa 19 Mata 1994 nibwo Perezida Sindikubwabo Théodore yavugiye i Butare disikuru rutwitsi. Yari mu muhango wo gushyiraho Perefe mushya, Nsabimana Sylvain wari wasimbuye Habyarimana Jean Baptiste wari waragerageje gukumira ubwicanyi bw’Abatutsi.

Mu ijambo rye, Sindikubwabo yahamagariye abaturage ‘gukora’ no kwitabira ubwicanyi, ntibabe ba “Ntibindeba”. Nyuma yaho, abasirikare bafatanyije n’Abahutu bo mu Mutwe w’Interahamwe bishe abasivili benshi b’Abatutsi bari batuye i Butare hamwe n’impunzi zari zaturutse mu tundi turere tw’u Rwanda.

Nk’umwana muto, Gasigwa avuga ko nta bwoba yari afite cyakora yatangiye kubwiyumvamo ageze mu Matyazo aho yasanze Abatutsi barasiwe.

Yarakomeje ageze mu Muyogora ku gahanda kava mu Ntungwe abona havayo Interahamwe nyinshi ariko ntizamwica. Agiye kugera kuri Paruwasi ya Karama aho yari yasize umubyeyi we na mushiki we nibwo yahuye n’abasaza bane b’Abahutu.

Ati “Batangira kwimyoza, bati ugiye he? Ati ngiye i Karama bati ntuce umuhanda uzamuka ku Muyange, nuhagera uce indi nzira.’’

Iyo yariyo nzira yonyine yagombaga guca kuko iyo abo basaza bari bamubujije yarimo bariyeri iriho Interahamwe zitagira impuhwe.

Bamubwiye ko nagera ku mugabo witwa Nomani ahasanga Abahutu bari kubaga inka ariko ko nibamuhamagara yirinda kujyayo.

Yarahageze baramuhamagara ariko nkuko bamubwiye ntiyabitaba bamwirukaho, impamba y’imyumbati yari yahawe yahise ayita, mu kumurikira batangira kubirwanira ahita yinjira mu Nkambi asanga umubyeyi we.

Gasigwa yamutekerereje uko urugendo rwagenze, undi atangira kumubwira ngo bahungire i Kigali, bakibijyaho impaka babona umuvandimwe wa Gasigwa wabagayo ahageze avirirana.

Bagerageje guhungira i Burundi Abatutsi benshi bari kumwe bicirwa kuri bariyeri bakizwa n’imvura bagaruka kuri Paruwasi.

Ku wa 19 Mata 2020 nibwo Padiri mukuru wa Paruwasi ya Karama, Ngomirakiza yahavuye asiga ababwiye ko hari umugambi wo kubica abasaba kuzirwanaho.

Ati “Padiri araza aratubwira ati rero, ejo cyangwa ejo bundi Abahutu bazaza kubica ariko muzirwaneho muzatore amabuye mubatere ariko ntimuzapfe muhagaze.”

Kuva ubwo batangiye guhangana n’ibitero bitandukanye ariko ku wa 21 Mata ahagana mu ma saa tanu bazengurutswe n’ibitero bitanu.

Baratewe bikomeye habaho kwirwanaho kuva saa tanu kugera saa cyenda amasasu ashiranye abasirikare kuko buri gitero mu byari byabazengurutse, cyarimo nk’abasirikare bane cyangwa batanu.

–  Gasigwa yahungiye mu Burundi

Gasigwa yaje kuva aho arenga Komini enye zirimo Runyinya, Gishamvu, Nyakizu na Kigembe kugira ngo yambuke Akanyaru agere i Burundi.

Ni urugendo rutari rworoshye kuko muri icyo gihe bamwe mu bo bari kumwe bishwe n’impunzi zari zavuye mu Burundi. Mu buhamya bwe avuga ko yabonye aho ababyeyi bategetswe gusambanya abana babo ariko uwo mugambi mubisha ntiwagerwaho.

Avuga ko icyo yishimira mu buzima ari gihugu cyiza afite, kuba yararokotse no kuba abacuze umugambi wo kumaraho Abatutsi batarawugezeho.

Ati “Jye ibyo nshima Imana ni ibintu bibiri, ni ukuba nararokotse ariko simbone abadukoreye Jenoside babyina intsinzi ibyo bintu uko ari bibiri biranezeza.”

Gasigwa Léopold yiyemeje kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije muri filime. Yakoze izirimo ‘Izingiro ry’amahoro’, igaragaza ko Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa kandi igahagarikwa n’Abanyarwanda bari barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Hari ‘L’abscé de la vérité’, igaragaza aho Kiliziya Gatolika ihuriye cyangwa itandukaniye n’abihaye Imana bayo bakoze Jenoside na ‘Miracle and the family’, ivuga ku gufatwa ku ngufu byakorewe abagore n’abakobwa b’Abatutsi muri Jenoside.

Ubu amaze gutunganya iyo yise ‘Urantokoza’ yitegura kumurika nyuma y’ibihe bya Coronavirus igaragaza itandukaniro ry’intambara na Jenoside, igaragaramo bamwe mu basirikare bahagaritse Jenoside, abarokotse bari bafite munsi y’imyaka 14 bamwe mu babyeyi biciwe abana n’abakoze Jenoside bakatiwe n’inkiko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages