00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayishimiye yatekereje kugurisha indege ya Perezida w’u Burundi ku bilo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 April 2026 saa 03:24
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahishuye ko yatekereje kugurisha indege y’Umukuru w’Igihugu mu byuma bishaje kuko imaze igihe mu igaraje i Madrid muri Espagne.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ukorera wa shene ya YouTube yitwa Yaga Burundi.

Ubwo umunyamakuru yabazaga Perezida Ndayishimiye niba indege y’Umukuru w’Igihugu ikiri i Madrid, yasubije ko ari ho iri.

Umunyamakuru yamubajije impamvu itagurishwa mu byuma bishaje.

Ati “None habura iki basi ngo bayicuruze ku bilo hanyuma Abarundi barebe ukuntu babigenza begeranye amafaranga.”

Perezida Ndayishimiye na we yahishuye ko icyo cyifuzo yari yakigize ariko akagira ubwoba ko Abarundi bazamurakarira, bakamumerera nabi, bamushinja kurya indege yabo.

Ati “Icyo gitekerezo nanjye nari nakigize. Ndavuga nti Abarundi ndabazi, barakaye bavuga ngo nabaririye indege. Abarundi bari kugushinja, ntugire ngo baroroha. Mbega rero Abarundi ni bo bambwira ngo ikoreshwe iki.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje asobanura ko ikibazo cy’iyo ndege cyarabaye uruhererekane bitewe n’uko kimaze igihe kidakemurwa.

Yagaragaje ko usanga nta muntu ushobora gusobanura neza iby’ikibazo cy’iyo ndege na cyane ko na we ubwe ngo yageze igihe yibaza niba iyo ndege koko ihari, yohereza intumwa muri Espagne.

Ati “Umunsi umwe njyewe naravuze nti ubwo ntibabeshya, iyo ndege ibaho? Nabivuze gutyo nyine, nti wowe muyobozi w’Inama y’Abaminisitiri ni wowe ntumye, mujyane nabo muri ACB ku kibuga cy’Indege, mugende njyewe ndabyemera ari uko munyeretse muti twikoreyeho. Baragenda bafata amashusho neza, n’ibendera ry’u Burundi neza.”

Yagaragaje ko kuba itarakozwe nk’uko yari yarabibwiye uwo munyamakuru mu 2022, byatewe n’uko abantu badakora nk’Imana kuko ari yo isohoza ibyo yavuze byose ariko umuntu we hari ibyo asabwa gutegereza.

Yanagaragaje ko kuri ubu aho iyo ndege iparitse u Burundi bucyishyura ikiguzi cya parikingi.

Indege ya Perezida w’u Burundi yo mu bwoko bwa Gulf Stream 4 yaheze ku kibuga cy’indege i Madrid muri Espagne, aho yagiye gukoreshwa ariko bikagaragara ko ifite ikibazo kitahita gikira.

Mu 2016 ni bwo u Burundi bwashyikirijwe iyi ndege iturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho zikorerwa. Byavugwaga ko yaguzwe miliyoni 8.5 z’Amayero ni ukuvuga miliyari 14.5 z’Amafaranga y’u Burundi.

Iyi ndege yari ishinzwe gutwara Perezida w’u Burundi, yari yaje isimbura Falcon 50 u Burundi bwahoranye, ikaza kugurishwa mu 2007.

Mu 2017, Guverinoma yaje kwemeza ko iyi ndege yakodeshwa abandi kuko yari irimo kwangirika, cyane ko muri icyo gihe Perezida Pierre Nkurunziza nta ngendo yakoraga zijya hanze y’igihugu.

Nyuma nibwo byamenyekanye ko yahise igira ikibazo gisaba ko ikoreshwa ariko imyaka ikomeje kwihirika ntakuyikoresha.

Nubwo iyo ndege iri i Madrid, Ndayishimiye yagaragaje ko abayikoreshaga basanze ifite ikibazo kandi ko abashobora kuyikora bari mu Bwongereza.

Ndayishimiye yahishuye uko yatekereje kugurisha indege ya Perezida w’u Burundi mu byuma bishaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages