Yabigarutseho ubwo yamusubizaga, nyuma y’ubutumwa Habyarimana Jean-Luc yatambukije ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muhungu wa Habyarimana yifashishije X, yagaragaje u Rwanda nk’urushaka guhunga inshingano zarwo nyuma y’uko Amerika ifatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru ba RDF, ibashinja “gufasha M23” ihanganye na Guverinoma ya RDC.
Kuri we ngo rushaka kwitwaza ingendo ze zihariye yagiye agirira muri RDC nk’uburyo bwo gushimangira umubano na RDC ndetse n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ngo kandi ntaho bihuriye.
Jean-Luc Habyarimana asanga izo ngendo yagiriye muri RDC ntaho zihuriye n’ubufatanye bwe na FDLR ahubwo ko ngo ari ingendo ze bwite yagiye agirira muri icyo gihugu cyahaye intebe FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Amb Nduhungirehe, yahise asubiza umuhungu wa Habyarimana washatse kwigurutsa umubano we na FDLR ndetse n’ingendo ze i Kinshasa azigaragaza nk’izidafite aho zihuriye na wo.
Ati “Ndibanda cyane ku byo wagaragaje ko ingendo zawe zihoraho i Kinshasa zari ingendo zihariye ‘private’. Igisubizo cyanjye ni iki. Iki ni igitutsi ku byo tuzi, waba uvuga abantu basanzwe cyangwa ibigo.”
Yongeyeho ati “Ibikorwa byawe by’urugomo guhera mu 1994 byakomeje kugenda byisubiramo. Aho kuba mu buhungiro wishimye, aho gushaka akazi mu Bufaransa, wahisemo kwinjira muri Arena [mu Kibuga], ukorana na FDLR igizwe n’abajenosideri na Perezida Tshisekedi mu gutegura ibikorwa bigamije kugirira nabi igihugu cyawe.”
Nduhungirehe yamweretse ko mu byo yakora byose, u Rwanda rufata umubano we na Tshisekedi na FDLR nk’ikintu gikomeye.
Ati “Ariko ntugire impungenge, ibyo bikorwa tubifata nk’ibintu bikomeye.”
Amb Nduhungirehe kandi yongeye kwibutsa ibikorwa bibi byaranze ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal birimo urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya mbere, Grégoire Kayibanda, Félicula Nyiramutarambirwa, Silvio Sindambiwe, Abatutsi bishwe muri Murambi, Kibilira, Bugesera, Mukingo mu 1990 na Agathe Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Intebe n’abandi.
Yibukije umuhungu wa Habyarimana kandi ko tariki ya 22 Kamena 1994, mu Rukiko rwa Gisirikare mu Bubiligi, abakobwa babiri bamureze gukangisha kurasa umurambo wa Agathe Uwilingiyimana, yifashishije imbunda ya Vektor R4 yakundaga kwitwaza.
Perezida Paul Kagame ku wa 6 Werurwe 2026 na we yavuze ku bucuti bukomeye buri hagati y’umuryango wa Habyarimana n’umutwe wa FDLR wiyemeje guhuza umugambi na yo ndetse kuri ubu akomeje gusura RDC mu gushimangira ubushuti bwe na FDLR.
Ati “Umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, wagejeje iki gihugu muri Jenoside, n’abandi bafatanyije, bakomeje gusura Kinshasa mu rwego rwo kwagura imikoranire yabo na FDLR, kandi bagahabwa ikaze.”
Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.
U Rwanda rwerekana ko uretse abarwanyi b’uwo mutwe, unubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ari na yo ukomeje gukwirakwiza mu yindi mitwe n’ingabo za Leta ya RDC bikorana.
Mu mpera za 2025 byamenyekanye ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umuryango wa Juvénal Habyarimana uba mu Bufaransa, batangiye kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda babinyujije mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Amakuru yizewe yavugaga ko Tshisekedi n’umuryango wa Habyarimana bateganyaga guha FDLR ibikoresho bihagije, bayifashe kubona abarwanyi bashya, kandi ihabwe ubuyobozi bushya; aho umuhungu wa Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana azaba ari we muyobozi mukuru w’uyu mutwe.
Umuntu wa hafi y’ibiro bya Perezida wa RDC yahishuye ko ubutegetsi bw’iki gihugu buri gukorana na Jean-Luc, abanyamuryango b’ihuriro RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa n’iyiyita ‘Guverinoma y’u Rwanda iri mu buhungiro’ iyoborwa na Thomas Nahimana wabaye Padiri.
Byagaragajwe ko Tshisekedi yateganyaga inama yo ku rwego rwo hejuru i Kinshasa mu ntangiriro za 2026, yagombaga guhuza abantu bo mu mitwe y’iterabwoba biyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kugira ngo bareme ihuriro rifite igisirikare gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kikaba cyanakuraho ubutegetsi bwarwo.
Ku wa 4 Gashyantare 2026, Tshisekedi yari muri Amerika mu gushyira imbaraga mu bukangurambaga busaba abagize Inteko Ishinga Amategeko b’Abanyamerika gusunikira ubutegetsi bw’icyo gihugu gufatira ibihano u Rwanda kubera uruhare arushinja mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Bisa n’aho urugendo rwe rutamuhiriye kuko yeretswe ko kugira ngo haboneke amahoro arambye, Leta ya RDC igomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya ndetse na Wazalendo.
U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe umutwe wa FDLR ugihabwa intebe n’ubutegetsi bwa RDC kandi ari ikibazo ku mutekano warwo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!