Ku wa 26 Werurwe 2026, ni bwo ikamyo yari itwaye imizigo irimo chocolat 413.793 zikorwa na Nestlé yibwe.
Nestlé iti “Imodoka ndetse n’umutwaro yari yikoreye byaburiwe irengero.”
Nestlé ivuga ko zishobora gucuruzwa ku isoko rya magendu, ndetse uru ruganda ruvuga ko biramutse bibaye rushobora gukurikirana abazigurisha bifashishije imibare yihariye ihabwa buri gicuruzwa gisohotse mu ruganda.
Ubuyobozi bwa Nestlé bwavuze ko abaguzi n’abaranguza ibicuruzwa bashobora kumenya izi chocolat zibwe bakoze ‘scan’ ya code iba iri ku gicuruzwa, bagahuruza uruganda rugakurikirana.
Mu gutebya bwa ko abajura bibye ibicuruzwa byiza, icyakora bugaragaza ko ubu bujura bukomeje gufata indi ntera haba ku bigo binini n’ibito.
Nestlé iri mu nganda nini ku Isi zikora ibiribwa n’ibinyobwa. Yashinzwe mu 1866 n’Umusuwisi, Henri Nestlé. Ibarizwa mu Mujyi wa Vevey wo mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Busuwisi.
Nestlé ifite inganda zigera kuri 400 mu Isi zikora ibicuruzwa bibarirwa muri za miliyoni z’amatoni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!