00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yateye utwatsi ibyo kwemeza ubwigenge bwa Palestine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 February 2024 saa 05:11
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yateye utwatsi icyifuzo cy’amahanga kiyisaba kwemera ubwigenge bwa Palestine, asobanura ko byaba bisa no guhemba abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iby’Abarabu bimaze iminsi biganira ku buryo hagati ya Israel na Palestine haboneka amahoro arambye, kimwe mu byatuma iyi ntego igerwaho kikaba ubwigenge bw’iyi Leta.

Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko inzira igana ku bwigenge bwa Palestine izabanzirizwa n’ihagarikwa ry’imirwano ihanganishije ingabo za Israel n’umutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza, hakazakurikiraho kurekura imbohe zafashwe bunyago.

Netanyahu yakuriye inzira ku murima ibihugu byifuza ko Palestine yigenga. Ati “Israel izakomeza kutemera ukwemerwa kwa Leta ya Palestine. Bijyanye n’ubwicanyi bwakozwe tariki 7 Ukwakira, byaba ari uguhemba iterabwoba kandi byaburizamo amasezerano y’amahoro y’ahazaza.”

Ubwicanyi Netanyahu avuga ni ubwo abarwanyi ba Hamas bakoreye mu gitero bagabye mu majyepfo ya Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023, cyapfiriyemo abantu 1200.

Iki gitero ni cyo cyatumye ingabo za Israel zinjira muri Gaza, zihiga bukware abarwanyi ba Hamas; hagamijwe gusenya ibikorwaremezo byabo byose muri iyi ntara. Intego nyamukuru yari ugusenya burundu uyu mutwe.

Minisiteri y’Ubuzima yo muri Gaza isobanura ko kuva mu Ugushyingo 2023 ubwo ingabo za Israel zinjiraga muri iyi ntara, hamaze gupfa abantu barenga 27.000.

Netanyahu yavuze ko kwemera ubwigenge bwa Palestine byaba ari uguhemba abagabye igitero muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages