00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yishimiye iyirukanwa ry’uwamugenzaga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 July 2026 saa 06:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashimye icyemezo cy’Inteko y’Ibihugu binyamuryango by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), cyemeje ko Karim Khan akurwa ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru, nyuma y’ibirego by’imyitwarire mibi n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashinjwaga.

Nk’uko byatangajwe n’abadipolomate basabye kutatangazwa amazina yabo, mu bihugu 125 binyamuryango bya ICC, 82 ni byo byatoye bishyigikiye ko Karim Khan yirukanwa. Khan we yakomeje guhakana ibyo birego byose.

Mu butumwa yashyize ahagaragara, Netanyahu yavuze ko Karim Khan yashinjwaga guhohotera abagore bakoranaga mu biro bye.

Yavuze ko muri icyo gihe ibyo birego byatangazwaga, Khan yahagaritse urugendo yari ateganyije kugirira muri Israel, areka gahunda yari afite yo gusuzuma byimbitse imikorere y’ubutabera bwigenga bwa Israel, maze ahita atangira gusaba impapuro zo guta muri yombi Netanyahu ubwe n’uwahoze Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihe, Yoav Gallant.

Netanyahu yavuze ko Khan yafashe icyo cyemezo agamije kurangaza abantu ngo batita ku birego yaregwaga ndetse no gushaka inkunga ya politiki mu banzi ba Israel kugira ngo bamurengere.

Yakomeje avuga ko icyo cyemezo kitagaragaje gusa impamvu nyakuri zari zatumye Karim Khan afata imyanzuro ye, ahubwo cyanashyize ahagaragara icyo yise akarengane na ruswa byashinze imizi mu Biro by’Umushinjacyaha Mukuru ndetse no muri ICC.

Netanyahu yavuze kandi ko mu ijoro ryabanje yavuganye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, wamwijeje ko Amerika izakomeza gufata ingamba zikomeye kuri ICC.

Netanyahu yavuze ko ICC ari urwego, nk’uko abibona, ruhungabanya ubutabera, rukibasira ibihugu bifite ubusugire bwabyo, ko iki cyemezo ari intambwe nziza, kandi ko igihe kigeze ngo ukuri kumenyekane ku Isi yose.

Netanyahu yishimiye icyemezo cya ICC cyo kwirukana Umushinjacyaha Karim Khan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages