00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

New York: Perezida Kagame yaganiriye na John Kerry ku mutekano mu karere

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 26 September 2013 saa 09:56
Yasuwe :

Umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko ikibazo cy’intambara ikomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Congo Kinshasa ndetse n’ingaruka zayo, ni zimwe mu ngingo nkuru zibanzweho mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Umunyamabanga Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, John Kerry, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma gato y’uyu mubonano wa Perezida Kagame na John Kerry, (…)

Umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko ikibazo cy’intambara ikomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Congo Kinshasa ndetse n’ingaruka zayo, ni zimwe mu ngingo nkuru zibanzweho mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Umunyamabanga Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, John Kerry, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma gato y’uyu mubonano wa Perezida Kagame na John Kerry, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko iyi nama “yagenze neza cyane”, aho baganiriye by’imbitse ku mutekano wo mu karere, ikibazo cy’intambara muri Congo bacyiganiraho bahereye imuzi.

Nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje abitangaza, ikibazo cy’akaduruvayo muri Congo cyaganiriweho harebwa intandaro ya byose, uko ibintu bihagaze muri iki gihe ndetse n’icyakorwa ngo hongere kuboneka amahoro arambye mu karere, yabuze kuva ahanini muri Mata umwaka ushize.

Yagize ati: “Byari ibiganiro bireba icyakorwa mu rwego rwo hejuru ngo hashakwe amahoro mu buryo burambye, by’umwihariko hasobanurwa icyo u Rwanda rwifuza [umutekano] ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu gushakira amahoro akarere.”

Kuba ikibazo cy’intambara muri Congo gishakirwa umuti hari byinshi byirengagijwe, nk’uko Mushikiwabo yakomeje abisobanuro, ni imwe mu mpamvu zituma bigorana kubona amahoro arambye, muri ibi biganiro Perezida Kagame na John Kerry bagiranye, nabyo babigarutseho babyunguranaho ibitekerezo.

“Hasobanuwe neza ko ikibazo gihari kuri ubu gituruka ku ruhererekane rwa byinshi bihera igihe Jenoside yahagarikwaga, ubwo benshi bahungiye muri Congo, kuva icyo gihe u Rwanda rwakomeje kugira ikibazo cy’umutekano, n’ubwo hari ingamba zagiye zifatwa, rimwe na rimwe ku bufatanye na leta ya Congo. FDLR iteye ikibazo kidakwiye kwirengagizwa.”

Ku kibazo cyo kumenya niba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zumva neza imiterere y’ikibazo cya Congo, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko yizeye neza ko iki kibazo bacyumva neza uko kiri, ati: “Mu mutima wacyo hari FDLR, ibi ntawe ukwiye kubyibazaho ukundi.”

Mushikiwabo yavuze kandi ko muri iyi nama Perezida Kagame yagiranye na John Kerry hagaragajwe ko ikibazo cya Congo hari benshi bakiri inyuma, abagaragara n’abatagaragara barimo abazwi n’abatazwi, “bose baba bafite inyungu runaka baba baharanira”, aha yavuze ko iyi ari imwe mu mpamvu bigorana gushyira zimwe mu ngamba ziba zafashwe mu bikorwa, kuko hari igihe zitambamirwa.

Perezida Kagame kuri ubu ari mu ruzinduko amazemo iminsi muri Leta Zunze Ubumwe, aho ari mu rwego rwo kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yagejejeho ijambo kuri uyu wa Gatatu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame azabonana n’abanyarwanda batuye muri Canada ndetse n’abazaba baturutse hirya no hino ku isi, bakazahurira mu mujyi wa Toronto mu iyizihizwa ry’umunsi witiriwe u Rwanda.

Perezida Kagame ahana umukono n'Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Leta Zunze Uubumwe z'Amerika John Kerry, nyuma y'ibiganiro bari bamaze kugirana
Mu bihe by'akanyamuneza, Minisitiri Louise Mushikiwabo ahana umukono na mugenzi we John Kerry, inyuma hari Umujyanama wihariye w'Umukuru w'Igihugu mu birebana n'umutekano Maj Patrick Karuretwa, na Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana

Foto: Adam Scotti
Inkuru: Murindabigwi Meilleur /New York


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages