Aba baturage bavuga ko impamvu zo kudakora kw’iri vuriro ari uko nta bikoresho bikenewe biraboneka ndetse n’abaganga barikoramo, bibaza impamvu kubishaka bidashyirwamo ingufu, bityo batangire kuryivurizamo nk’uko bamaze igihe babirota kubwo kubangamirwa no gukomeza kwivuriza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangarije Radio Isango Star ko burimo kuganira na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo iri vuriro ritangire gukora kandi ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2015, iki kibazo kizaba cyakemutse.
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwo buvuga ko nta kintu na kimwe cyatuma abaturage bativuza kandi bariyubakiye ivuriro.
Umuyobozi w’Intara y’u Burasirazuba,Uwamaliya Odette yavuze ko ibibazo by’ubuzima bidakwiye gutinzwa na gato.
Bimwe mu bikenewe kugira ngo iri vuriro ryubatswe n’abaturage ku gitekerezo cyabo ubwabo rikore, harimo kubona abaganga, imiti, ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa kwa muganga bidashobora gukorwa n’abaturage ubwabo.



















TANGA IGITEKEREZO