00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Ibura ry’amazi riteye inkeke

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 16 June 2013 saa 05:05
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Ngoma Intara y’Iburasirazuba, baratangaza ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi muri iki gihe k’impeshyi, dore ko usanga imirongo miremire ahabarizwa amariba. Ubuyobozi bwa EWSA ariko bwo buratangaza ko iki kibazo kizacyamuka igihe ikigega kigiye kubakwa kizaba kimaze kuzura.
Amakuru dukesha Radio Izuba, avuga ko iki kibazo umuyobozi ushinzwe amazi muri EWS mu Karere ka Ngoma Elimas Emile yatangaje ko iki kibazo bakizi.
Ati ”Kigomba (…)

Ati ”Kigomba gukemuka mu minsi ya vuba, isoko ryo kubaka ikigega kingana na metero kibe 400 ryatanzwe, ubu hasigaye gutangira iyo mirimo yo kucyubaka”.

Yasabye ko abaturage bakoresha neza mazi yaba no mu gihe ari make.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi usanga kiba ingorabahizi mu gihe cy’impeshyi, aho usanga abantu benshi bafite ibivomesho bagana mu mibande kuko usanga ariho hari amariba adagunze gukama.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages