Abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Ngoma bari mu gihirahiro kubera kwirirwa bacibwa amande y’uko batahaye abagenzi akanozasuku kandi ngo aho batuguraga tutakibayo.
Bavuga ko utunozasuku hashize iminsi bajya kutugura ku biro bya koperative yabo (niyo yonyine yemerewe kuducuruza) bakababwira ko twashize, bajya mu muhanda polisi ikabaca amande.
Umumotari ufashwe adafite akanozasuku yahaye umugenzi acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10.
Nkuko ubwo twavuganaga naba bamotari babitubwiye, ngo kuba bacibwa amande na polisi kandi ntahantu badukura babibonamo akarengane bityo bagasaba ko polisi yagira ubushishozi ikareka gubaca amande kandi ntahantu badukura.
Umwe muri aba bamotari wanze kudutangaza izina rye yagize ati ”Njyewe bamaze kunyandikira gatanu banca amande, ubu nabuze icyo nakora.Sinaparika ngo ndeke gukora kandi ngomba kwishyura imisoro, akenshi ubu tugenda twihishahisha twabona polisi tugahunga umuntu akaba yanakora impanuka.”
Ubuyobozi bwa koperative y’abamotari mu karere ka Ngoma,COTAMON, Hitayezu Jean Baptiste,aganira na IGIHE, yatangaje ko koperative ari yo icuruza utu tunozasuku gusa ariko ko bahuye n’ikibazo cy’uko aho baturanguraga hose basanze tudahari.
Yagize ati ”Aho twaturanguraga tutuzanira abanyamuryango twaratubuze, I Kayonza ku biro bya Union yacu, ubu mvuye I Kigali naho natubuze bambwiye ko ngo turi muri MAGERWA, ni ikibazo kitoroshye kuko abanyamuryango bakomeza gucibwa amande.”
Ubwo twamubazaga niba nk’umuyobozi wa koperative yaragejeje icyo kibazo kuri polisi ngo ibe yakimenya ireke guca amande, yasubije ko bavuganye nayo ariko ikibazo kikaba ko hari koperative iba isigaranye ducye, babona hari abadufite ikanga kwemera ko twabuze ikongera igaca amande.
Polisi yo ivuga ko itafata icyemezo cyo kureka bamwe bagakoresha akanozasuku abandi bakabireka bityo ko bishobora no guturuka kuburangare bwa koperative ijya kubuzana kuko abandi bo mu yandi makoperative baba badufite.
Kubera ibibazo nk’ibi byo gucibwa amande kuburyo aba bamotari bavuga ko barengana, byatumye imikoranire ya polisi n’abamotari itameze neza mu karere ka Ngoma, kuko usanga bahunga polisi ngo n’uwo bahagaritse akiruka kuko aba azi ko bagiye kumuca amande.
Mu mujyi wa Kigali akanozasuku bisa nkaho katagikoreshwa, usibye kuba abamotari bavuga ko tutakibasha kuboneka, polisi mu mujyi wa Kigali usanga idakurikirana cyane ikoreshwa ryako nkuko biri mu mujyi wa Ngoma.



















TANGA IGITEKEREZO