Ni kenshi cyane abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye bagaragaza ko bifuza ko Itegeko Nshinga ryahindurwa kugira ngo ingingo ya 101 yazitiraga Perezida Kagame kuba yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ivugururwe.
Kuba Itegoko Nshinga ryaravuguruwe byakiriwe neza n’abatuye mu Karere ka Ngoma, aho bemeza ko batindiwe n’uko itariki igera kugira ngo batore yego muri referendumu kuko gutora yego babigereranya no gutora Perezida Kagame.
Bigenimana Aloys, utuye mu Murenge wa Rurenge, yagize ati”Abenshi twari twasabye ko Paul Kagame atuyobora ubuziraherezo ntibyadukundira dusaba imyaka irindwi mugira itanu! Mwarakoze, kandi twiteguye kwitabira amatora ku wa 18 dutora yego duharanira gushyira mu ngiro icyifuzo cyacu cyo kuyoborwa na Perazida Paul Kagame“.
Mukayuhi Stephanie, we avuga ko nk’uko bari ku mirongo muri Nyakanga batanga ibyifuzo byabo ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ngo ni ikimenyetso ko bazitabira amatora ari benshi. Yagize ati” nk’abantu twatanze ibyifuzo ko ingingo ya 101 ivugururwa ni twe dukwiye kugira uruhare runini tukaza dushyiraho rya jambo “yego” duharanira ko Perezida Paul Kagame akomeza kutuyobora nk’uko twabyifuje“.
Muri ibi biganiro Perezida wa Sena Hon. Makuza Bernard ari mbere y’imbaga y’abaturage bo muri uyu Murenge yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko ifite inshingano zo kugeza ku baturage ibyavuye mu busabe bwabo kubijyanye no kuvugururwa kw’Itegeko Nshinga.
Yagize ati "Ni inshingano y’umuyobozi iyo yatumwe, agomba gutumika kandi akagaruka agatanga raporo, kugira ngo abamutumye ababwire uko bimeze bityo arebe n’uko babyakiriye."
Aba baturage basobanuriwe ko ingingo ya 101, yavuguruwe igaha uburenganzira Perezida Kagame kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017, kandi ko nyuma ya manda itaha manda z’umukuru w’igihugu izajya imara imyaka itanu ikongezwa rimwe gusa.



















TANGA IGITEKEREZO