00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Ingabo z’u Rwanda zatanze imashini 15 zuhira imyaka ku bahinzi zitezweho kuzamura umusaruro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2017 saa 03:50
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda zatanze imashini 15 zuhira imyaka ku baturage 46 bagize koperative y’abahinzi yitwa Urumuri, ikorera mu gishanga cy’Akagera kiri mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.

Umuhango wo guha abaturage imashini zuhira imyaka wabaye ku itariki 31 Nyakanga 2017, ubera mu Kagari ka Gituza, Umurenge wa Rukumberi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis ari kumwe n’ukuriye ingabo za Burigade ya 211, Col Bertin Cyubahiro Mukasa, basobanuriye abaturage akamaro k’uburyo bushya bwo kuhira, n’impamvu byongera umusaruro.

Col Cyubahiro Mukasa yagize ati “Izi mashini zuhira zigezweho zongera umusaruro ku bahinzi igihe zikoreshejwe neza ku buryo ahantu hato hashobora kuva umusaruro ushimishije”.

“Mfite icyizere ko umusaruro wanyu w’igihe kizaza uzaba mwiza kubera ko mubonye ibikoresho bizabafasha”.

Meya w’Akarere ka Ngoma mu ijambo yagejeje ku baturage batuye Umurenge wa Rukumberi yavuze ko imashini zuhira imyaka abahinzi babonye zizagira uruhare rukomeye mu mizamukire y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ubusanzwe igishanga cy’Akagera gihingwamo ubwoko bw’imboga bunyuranye nk’ibihaza biribwa ari bibisi (watermelons), inyanya, amashu, ibitunguru, karoti n’izindi, ariko abahinzi babikoraga bifashishije uburyo bwo kuhira bwa gakondo. Mutekereze uburyo iki gishanga kigiye gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza kubera imashini zuhira zigezweho zitanzwe n’ingabo z’u Rwanda”.

Ibikorwa byo gukoresha imashini mu buhinzi mu murenge wa Mutenderi

Nyuma yo gutanga imashini zuhira imyaka mu Murenge wa Rukumberi, Meya w’Akarere ka Ngoma hamwe n’ukuriye Ingabo za Burigade ya 211 bakomereje mu Murenge wa Mutenderi kumurika ibindi bikorwa by’amajyambere muri uwo Murenge.

Uwo mushinga watashywe mu Murenge wa Mutenderi, wakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ingabo hamwe n’Akarere ka Ngoma, mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ibigori hakoreshejwe imashini zihinga zabugenewe, ku buso bungana na hegitari 54.

Mu bindi bikorwa by’ubuhinzi byakozwe mu bikorwa by’icyumweru cy’ingabo mu mwaka wa 2017 bizwi nka ‘Army Week’ mu Ntara y’Iburasirazuba harimo gutunganya ubutaka bwo ku misozi no mu bishanga ku buso bungana na hegitari 1176, gutunganya urutoki hegitari 134, kurwanya kirabiranya hegitari 213, gutunganya imirima y’ikawa hegitari 252, gutunganya aho abana bo mu kiburamwaka bakinira hamwe no guca amaterasi y’indnganire ku buso bungana na hegitari 15.

Ubwo ingabo z'u Rwanda zashyikirizaga abahinzi, imashini zizabafasha mu bikorwa byo kuhira imyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages