Ibi izi koperative zabikoze nyuma y’aho mu Rwanda hagaragariye umurwayi wa mbere wanduye iki cyorezo tariki 13 Werurwe, leta igafata ingamba zo guhagarika ingendo, abaturage bagasabwa kuguma mu ngo zabo.
Ikigo gishinzwe amakoperative, RCA cyahise gisaba abayobozi b’amakoperative hirya no hino mu gihugu gukora uko ashoboye bagafasha abanyamuryango babo.
Umuyobozi wa Koperative igamije guteza imbere abakora ibijyanye n’ubukorikori (COVEPAKI), Ndayisenga Jean yabwiye IGIHE ko buri munyamuryango yahawe amafaranga 10 000 Frw.
Yagize ati “ RCA ikidusaba gufasha abanyamuryango bacu twarateranye tugenera buri munyamuryango 10 000 Frw kuko turi abanyamuryango 19, ni amafaranga yo kwirwanaho kuko hari ibikorwa twari twariyemeje kugeraho muri uyu mwaka, twasanze rero dukuyeho amafaranga yo kwifashisha ntacyo byahungabanya duhitamo kuyabaha.”
Umuyobozi wa Koperative CORIM ihinga umuceri mu Murenge wa Sake, Mutabazi Fancois, we yavuze ko batanze miliyoni esheshatu zirenga ku banyamuryango 1127 ndetse n’ibiribwa birimo umuceri.
Ati “ Buri wese twamugeneye 5000 Frw, ukongeraho umuceri ungana na 20% by’umusaruro we, urumva ayo mafaranga twabahaye ni ayo kugura uburisho kandi hano mu cyaro iyo urebye usanga nta kibazo bafite rwose.”
Mutabazi yavuze ko mu gihe haba hongejweho iminsi biteguye gukomeza gufasha abamwe mu banyamuryango babo bahura n’ikibazo cyo kubura ibiribwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye IGIHE ko uretse amakoperative yagobotse abanyamuryango bayo, harimo n’ayatanze ibiribwa ku baturage batandukanye.
Ati “ Turabasaba n’abandi gutera intambwe nk’iya bagenzi babo bakagira icyo bakora ku banyamuryango babo cyane ko abaturage bo mu Karere kacu nka 70% bafite amakoperative baherereyemo. Iyo babafashije biratworohera kumenya abaturage basigaye bafite ibibazo, turasaba ayo makoperative kwihutisha gufasha abanyamuryango babo cyane cyane izo zisigaye.”
Uyu muyobozi yanavuze ko kuri ubu mu Karere ka Ngoma nta mubare munini ugaragara w’abaturage benshi bagizweho ingaruka na gahunda ya COVID-19 ngo kuko abenshi n’ubundi usanga batunzwe n’ubuhinzi kandi bwo bwemerewe gukomeza.
Mu Karere ka Ngoma habarurwa Koperative 2017 izimaze gufasha abanyamuryango bazo ni 17 gusa.



















TANGA IGITEKEREZO