00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Polisi yafashe moto yibiwe mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 27 June 2013 saa 07:28
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma ku munsi w’ejo tariki ya 26 Kamena 2013 yafashe moto yibwe mu mujyi wa Kigali ku wa mbere tariki ya 24 Kamena 2013.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi y’igihugu, iyo moto yibwe ni iya Emmanuel Bategetsimana, ukomoka mu karere ka Rubavu, ikaba yaribiwe i Kanombe ku wa mbere mugitondo.
Ukekwaho kwiba iyo moto Gaston Munyemana, yakodesheje Bategetsimana kumukura i Rubavu akamujyana i Musanze akamwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu, (…)

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma ku munsi w’ejo tariki ya 26 Kamena 2013 yafashe moto yibwe mu mujyi wa Kigali ku wa mbere tariki ya 24 Kamena 2013.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi y’igihugu, iyo moto yibwe ni iya Emmanuel Bategetsimana, ukomoka mu karere ka Rubavu, ikaba yaribiwe i Kanombe ku wa mbere mugitondo.

Ukekwaho kwiba iyo moto Gaston Munyemana, yakodesheje Bategetsimana kumukura i Rubavu akamujyana i Musanze akamwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu, bageze i Musanze bumvikana ko amwongera andi ibihumbi icumi akamugeza i Kigali.

Kubera ko hari umugambi wo kwiba iyo moto, Munyemana yabyutse mu cyakare afata moto arigendera mu gihe mugenzi we wari wamuzanye i Kigali yari agisinziriye mu icumbi yari yamukodeshereje aho baraye.

Moto yafashwe yasanzwe mu nzu ya Munyemene aho atuye mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Iburasirazuba Supt. Emmanuel Karuranga aragira abamotari kuba maso ntibakururwe n’amafaranga menshi ngo bajye aho babonye hose.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages