Mu marushanwa ahuza imitwe y’ingabo z’u Rwanda, ku bibuga nka Kigali Pele Stadium, na bwo twabonye aba basirikare bayegukana kenshi. Kugira ngo ubamenye, bisaba kuba usobanukiwe impuzankano yabo kuko ibara ryayo ntirisa n’iry’izindi.

Hari benshi bazi ko RG, Aba-GP cyangwa se ‘Abajepe’ bayoborwa na Gen Maj Willy Rwagasana, barinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu gusa.

Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga ibyiciro by’Ingabo z’u Rwanda, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 27/08/2025, rigaragaza urutonde rw’abayobozi barindwa na RG n’igihe ibarindira.

Iri teka risobanura ko RG ari umutwe wihariye ushinzwe kurinda Perezida wa Repubulika n’umuryango we wa hafi mu gihe cyose Umukuru w’Igihugu ari mu nshingano n’igihe cyose nyuma yo kuva mu nshingano.

Iyo Umukuru w’Igihugu cy’amahanga cyangwa se uhagarariye Guverinoma y’icyo gihugu yasuye u Rwanda, ubona uburyo umutekano we uba wakajijwe. Iri tegeko risobanura na bo barindirwa umutekano n’abasirikare bo muri RG.

Iyo hatowe Perezida mushya, mu gihe ataratangira inshingano, we n’abagize umuryango we wa hafi barindirwa umutekano n’uyu mutwe w’ingabo. Ibyo birakomeza no mu gihe azitangiye kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwabo.

Perezida wa Sena na Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na bo barindirwa umutekano na RG mu gihe bari mu nshingano n’amezi atandatu bavuye mu nshingano.

Iri teka risobanura ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe barindirwa umutekano na RG mu gihe bari mu nshingano no mu gihe cy’amezi atandatu bazivuyemo.

Igihe Perezida wa Sena, uw'umutwe w'abadepite, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga na Minisitiri w'Intebe bacyuye igihe barindwaga na RG cyagabanyijweho amezi atandatu kuko barindwaga umwaka umwe nyuma yo kuva mu nshingano.

Riha Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda ububasha bwo kugena undi muntu ushobora kurindwa n’abasirikare bo muri RG.

RG kandi ishinzwe kurinda inzego nkuru z’igihugu n’ibikorwaremezo by’ingenzi n’ahandi hashobora kugenwa n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda afite ububasha bwo guha RG izindi nshingano zirenze izigaragazwa n’iri teka.

Umuyobozi Mukuru wa RG, Gen Maj Willy Rwagasana
Umuyobozi Mukuru wa RG, Gen Maj Willy Rwagasana
Umukuru w'Igihugu arindwa na RG ubuzima bwe bwose
Umukuru w'Igihugu arindwa na RG ubuzima bwe bwose
Impuzankano ya RG ntisa n'iy'abandi basirikare
Impuzankano ya RG ntisa n'iy'abandi basirikare
Abasirikare bo muri RG baba bafite ibikoresho bibafasha gusohoza inshingano zabo
Abasirikare bo muri RG baba bafite ibikoresho bibafasha gusohoza inshingano zabo
Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda afite ububasha bwo kugena abandi bashobora kurindwa na RG
Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda afite ububasha bwo kugena abandi bashobora kurindwa na RG