00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki cyatuma ubenga uwo mukundana nubwo mwaba mwenda gukora ubukwe? (Video)

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 23 August 2023 saa 12:50
Yasuwe :

Imibare y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko mu bantu 575 biyahuye hagati y’umwaka wa 2019 na 2021, abagera kuri 2% babitewe no kubengwa cyangwa kubenga.

Kubengwa ni ikintu kitavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, aho hari abavuga ko uwabenzwe hari igihe aba yabigizemo uruhare kubera imyitwarire ye idahwitse yananiwe guhindura, ku buryo umukunzi we ayirambwira agafata icyemezo cyo kuruvamo agashaka undi.

Aganira na IGIHE, Ndekezi Johnson utuye mu Mujyi wa Kigali akaba ari n’umugabo wubatse, yavuze ko bamwe mu basore bafata umukobwa uhora uzenguruka mu tubari nk’ikarita itukura mu rukundo, ku buryo umusore ashobora kugumana na we abibona ariko yajya gufata icyemezo cyo gushaka umugore agahitamo undi utari uwo mukobwa.

Ati ‘‘Ntawe nibasiriye ariko ntabwo wambwira ngo umwana w’umukobwa mugiye mu kabari umusanzeyo, kubera ko yaguhaye icyo kunywa neza uramwikundiye, cyangwa kubera ko wabonye aryoshya byeri (inzoga) ukavuga uti uyu mwana tuzajya twinywera byeri (...) wa musore wawe rero na we igihe cyazagera akavuga ati ‘ariko ubundi igihe nahereye muri ibi, reka nshake umwana wo kubaka.’’

Yongeyeho ko ari uko bishobora kugenda no ku mukobwa ukundana n’umuhungu uha umwanya we kunywa inzoga cyane, ko hari igihe kigera uwo mukobwa akabona ko yibeshye, uwo atari we mugabo w’inzozi ze.

Ati ‘‘Nk’uko na wa mukobwa ashobora kureba akavuga ati ‘ariko uyu muhungu uhora mu nzoga’, ngaho ku wa Mbere zahiye kwa runaka, ku wa Kabiri twagiye kubyinira aha, ku wa Gatatu, ku wa Kane, impera z’icyumweru zagera noneho agatarara akabura, umukobwa rero akavuga ati ‘sha uriya muvandimwe ashwi da!’’

Ndekezi yanakomoje ku bakobwa baba bashaka kubaho ubuzima buhenze bakirengagiza ubushobozi bw’umuhungu bakundana, avuga ko umusore iyo abona utangiye kumushyiraho umutwaro w’ibyo atashobora kubona kandi yarakweretse uko yifite, ashobora guhitamo kukubenga.

Umukobwa witwa Grace Uwingeneye na we utuye mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko hari ibyo azi abakobwa bafata nk’ikarita itukura ku muhungu nko kuba umusore yakwerekaga ko akwitayeho utaramwemerera ko mukundana, mwamara gukundana akumva yageze iyo ajya ntabe acyikwitaho.

Ati ‘‘Kwa kuntu yakwitagaho, kwa kuntu yakoreshaga ibishoboka byose ngo akugereho, amaze kukugeraho ahise amera ka batiri izimye!’’

Aba bombi mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bahurije ku kuba hari umuntu ukundana akaba yaragiye abona ibimenyetso yakabaye afata nk’ikarita itukura ku muntu bakundana ariko akabyirengagiza.

Bavuze ko ibi bishobora gutuma uwo utibwiza ukuri agera ku rwego ababazwa mu buryo bukabije na wa mukunzi we, bikaba byanamuviramo ka gahinda gakabije kamutera no kwiyahura.

Ese wowe ni iki cyatuma ubenga uwo mwakundanaga nubwo mwaba mwendaga gukora ubukwe?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages