00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ikintu gikomeye kandi kibabaje- U Rwanda ku bihugu bishyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 April 2026 saa 08:00
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko bibabaje kubona ibihugu bituranye n’u Rwanda bikomeje gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikanayibiba mu baturage babyo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Mata 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakiri imbogamizi zishingiye ku ngengabitekerezo yayo.

Ati “Birababaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside aho kugira ngo igende igabanyuka ahubwo isa n’igenda yiyongera.”

Yerekanye ko hari impungenge zishingiye ku kuba ibihugu bimwe byo mu Karere bihitamo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zo kwibasira Abatutsi.

Ati “Mu Karere mwarabibonye, mu bihugu duturanye mwarabibonye aho ubutegetsi bushyigikira ingengabitekerezo ku mugaragaro, bukanayishyiramo imbaraga, bukanayishyiramo abaturage babwo.”

Yakomeje ati “Ni ikintu gikomeye kand kibabaje ariko kitaduca intege. Ngira ngo aho twavuye hari habi kurushaho, nibura uyu munsi dushobora guhagarara tukaba twahangana nabo bafite ingengabitekerezo, tukaba twabamagana.”

Yagaragaje ko ibyo bidakwiye guca intege Abanyarwanda kuko bizagorana ko ingengabitekerezo ya Jenoside ishira burundu.

Ati “Nta n’ubwo bikwiye kuduca intege cyane kuko ntabwo dukwiye gutekereza ko hazabura abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ntabwo izagenda 100% ngo icike burundu. Leta izakomeza gushyira imbarga mu kuyirwanya mu buryo bwose.”

Yagaragaje ko hari ingamba zirimo kwigisha urubyiruko amateka nyayo kandi atagoretse kugira ngo ingengabitekerezo icike.

Ati “Ni akazi kazakomeza kandi tugomba gushyiramo imbaraga, tugahozaho.”

Mu Karere k’Ibiyaga bigari, ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe w’iterabwoba wa FDLR wayibibye mu baturage ugaragaza ko Umututsi ari umwanzi.

Ni ingengabitekerezo yamaze kugera no mu bayobozi bukuru burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo adatinya kuvuga imvugo z’urwango ku mugaragaro.

Ku wa 7 Mata 2026, ni bwo u Rwanda ruzatangira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ibyo bihe, Abanyarwanda basabwa gukomeza kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko bibabaje kubona ibihugu bituranye n’u Rwanda bikomeje gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside
U Rwanda rwagaragaje ko bibabaje kubona ibihugu bituranye narwo bibiba ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages