Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu byose kuva ku bikorwaremezo kugera ku bukungu n’isura y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga byarangiritse, abaturage bugarizwa n’ubukene karundura mu gihe kwerekana amahirwe ari mu gihugu ku bashoramari byari ingorabahizi.
Mu guhangana n’ibi bibazo, Guverinoma yatangiye gukora amavugurura menshi mu bukungu, ku buryo nyuma y’imyaka 15, mu 2009, Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje u Rwanda nk’igihugu kiri mu byakoze amavugurura menshi mu bijyanye no guhanga udushya ndetse no kwikura mu bibazo.
Uretse kubaka inzego za Leta imbere mu gihugu, umutekano n’ubukungu, Leta yanashyize imbaraga nyinshi mu kumurika igihugu no kugishyira ku rwego mpuzamahanga, na cyane ko ibi bifite inyungu nyinshi zirimo iz’ubucuruzi ndetse na dipolomasi.
Amavugurura agaragarira buri wese yatumye aho u Rwanda rwakomangaga ruhabwa ikaze mu buryo bworoshye, ari nayo mpamvu ubu rubarizwa mu miryango mpuzamahanga nka Commonwealth, Afurika Yunze Ubumwe, Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) n’indi itandukanye.
By’umwihariko kuri Commonwealth, Umuryango uhuza ibihugu 54 bifite amateka n’ubunararibonye butandukanye, u Rwanda rwabashije guhaha ubumenyi mu nzego nyinshi, bwagize ingaruka nziza ku mpinduka rwagize yaba mu nzego z’imiyoborere, ubukungu n’ibindi.
Mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ( WTO), hejuru ya 40% biri muri Commonwealth, ibituma uyu Muryango uba urufatiro rw’ubucuruzi ku rwego rw’Isi, dore ko wihariye abaturage barenga miliyari 3.5 bagizwe na 60% by’abari munsi y’imyaka 30, bakaba hafi 30% by’abatuye Isi.
Mu bijyanye n’ubukungu, Commonwealth ntabwo ari isoko ry’ubu gusa, ni Umuryango uzakomeza kugira uruhare mu miyoborere y’Isi mu bihe biri imbere kuko wiganjemo urubyiruko, bivuze ko kuba u Rwanda ari umwe mu Banyamuryango bawo, ari ishema rikomeye ku gihugu kuko izo nyungu zose ruzifiteho uburenganzira.
Kwinjira muri Commonwealth bifasha igihugu kugira amahirwe yo kungukira ku bufasha butangwa n’Ikigega cy’uyu Muryango cy’Ubutwererane mu bya tekiniki (Commonwealth Fund for Technical Cooperation) ndetse n’Ikigega giteza imbere ishoramari ku Mugabane wa Afurika (Commonwealth Africa Investment Fund).
Ikigega ‘Commonwealth Fund for Technical Cooperation’ gifasha mu byo kohereza inzobere mu bihugu binyamuryango mu nzego zitandukanye mu gihe gito n’ikirambye, gushyigikira gahunda y’ubufatanye hagati y’ibihugu no gukora ubushakashatsi bugamije ibikorwa byubaka ubushobozi bw’abantu n’ibindi.
Hari kandi na buruse zitangwa na Commonwealth aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bashobora kwishyurirwa amafaranga y’ishuri ubundi bagahaha ubumenyi mu masomo ari mu nzego zifatiye runini ubukungu bw’igihugu byabo. Izi buruse zishobora gufasha abanyeshuri kujya kwiga mu mahanga cyangwa se bakifashisha ‘Commonwealth of Learning (COL)’.
Iyi ni porogaramu yatangijwe mu 1987 hagamijwe gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amasomo hifashishijwe ‘iyakure’. Abanyarwanda, kimwe n’abandi baturage b’ibihugu biri muri Commonwealth, bashobora gukurikira amasomo muri kaminuza zikomeye batiriwe bava aho bari.
U Rwanda rwarungutse...
Ubwo hizihizwaga umunsi wa Commonwealth mu Rwanda uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rwungukiye byinshi mu kuba muri uyu muryango, birimo amahirwe mu burezi, ubuhahirane ndetse n’akazi.
Yaragize ati “Kuba umunyamuryango hari byinshi twungukiyemo cyane cyane imigenderanire hagati yacu n’ibihugu 54 igenda neza, guhura tukaganira ibyo bungutse natwe tukabigiraho, ubuhahirane binyuze mu byo tujyana cyangwa tuvanayo.”
Yakomeje ati “Twohereza abanyeshuri bakigira ubuntu muri kaminuza zaho, ni ibintu tutabonaga mbere. Ibijyanye no gushaka akazi muri Commonwealth ku bana b’Abanyarwanda, nabyo amarembo aba afunguye.”
Prof. Nshuti yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwegera uyu muryango kugira ngo bagire inyungu bavanamo kuko ufite akamaro gakomeye ku bukungu bw’igihugu, dore ko ugizwe n’ibihugu bituwe n’abantu barenga miliyari 2,5.
CHOGM ni andi mahirwe yo kuzamura ubukungu
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango ukoresha Icyongereza (CHOGM) izabera mu Rwanda mu cyumweru kizahera tariki 20 Kamena 2022, aho byitezwe ko izitabirwa n’abantu bashobora kurenga ibihumbi bitandatu.
Iyi nama yagombaga kuba muri Kamena 2020 ariko irasubikwa, yongera gusubikwa kandi mu 2021 bitewe n’ubwiyongere bwa Covid-19.
Bizaba ari ku nshuro ya mbere iyi nama ibereye mu gihugu kitakoronijwe n’u Bwongereza, bijyanye na gahunda ya Commonwealth ishingiye ku bufatanye bwagutse n’imikoranire igamije inyungu rusange.
Ku Mugabane wa Afurika ibihugu byakiriye CHOGM ni bitatu, u Rwanda rugiye kuba urwa kane nyuma ya Afurika y’Epfo yayakiriye mu 1999, Nigeria yayakiriye mu 2001 na Uganda yayakiriye mu 2007.
Biteganyijwe ko mbere ya CHOGM, abahagarariye urubyiruko, abagore, sosiyete sivile ndetse n’abashoramari bazahura n’abayobozi baganire ku bibazo bigaragara muri politiki, ubukungu, imibereho n’ibidukikije, banatange ibitekerezo ku cyakorwa mu kubikemura.
Urwego rw’abikorera rufite icyizere cy’amahirwe y’ishoramari azashibuka nyuma yo kwakira inama y’ihuriro ry’ubucuruzi (Commonwealth Business Forum: CBF) izahuza abari hagati ya 1000 na 1200 haganirwa ku buryo buhamye bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.
Izaba ari urubuga rudasanzwe rwo kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu haberanye n’ishoramari ndetse byitezwe ko hazabaho isinywa ry’amasezerano hagati y’inzego z’abikorera n’ubufatanye mu mishinga izagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu burambye bw’igihugu binyuze mu guhanga akazi no kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.
Ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda na serivisi nta mupaka bizagira ndetse nta rwitwazo ruzongera kuba ku mpamvu yo kutohereza byinshi mu bihugu bya Commonwealth.
Ubwo u Rwanda rwinjiraga muri Commonwealth, byavuzwe ko rwashakaga guteza imbere ishoramari mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda, uburezi n’ibindi.
Guverinoma yatangije gahunda ya Made in Rwanda, ’Visit Rwanda’ n’izindi nyinshi hagamijwe kuzamura ishoramari mu nganda zari zisanzwe mu gihugu ndetse no guhanga umurimo mishya. Izi gahunda zagize uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu ku mpuzandengo irenga 7% mu myaka 10 ishize (mbere ya Covid-19).
Muri Mutarama 2020, u Bwongereza bwatangaje ko butanze inyongera ya miliyoni 6 z’amayero mu ishoramari yiyongera kuri miliyoni 54 z’amayero yatanzwe mu rwego rw’imari n’ubuhinzi mu bihugu bigize Commonwealth.
Umuryango wa Commonwealth watangiye mu 1949. Uhuza ibihugu 54 byo ku migabane yose yo ku isi. Ibihugu byo muri Commonwealth bihuzwa no guharanira inyungu bihuriyeho, ari zo guteza imbere amahoro na demokarasi, kubungabunga ibidukikije n’amajyambere.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!