00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi bari mu nsengero: Abanyakigali mu ijoro ribanziriza Noheli ya 125 yizihirijwe mu Rwanda(Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 25 December 2025 saa 01:01
Yasuwe :

Tariki ya 25 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ufatwa nk’umunsi udasanzwe ku bakirisitu bayemera, kuko bazirikana ivuka rya Yezu wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na Bikira Mariya. Yezu uyu ni we wacunguye abantu.

Umugoroba wa tariki 24 Ukuboza, ubanziriza ibirori nyirizina bya Noheli, abenshi bawutangiriramo ibikorwa byo kwiyegereza Imana bazirikana uko Yezu/Yesu yavutse nk’umukene ariko agakiza Isi.

Ni umugoroba abakirisitu baharira ibitaramo bihimbaza Imana, bakanayishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe abandi bahitamo gutemberana n’abo mu miryango yabo.

IGIHE yageze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo insengero, Kiliziya Gatolika, Zion Temple Celebration Centre n’ahandi hatandukanye.

Abakirisitu Gatolika babukereye mu Misa y’Igitaramo cya Noheli by’umwihariko muri Paruwasi Cathedrale Saint Michel, yongeye kuba nto, hitabazwa ama-tente ariko na yo biranga biba iby’ubusa.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko ubutumwa bukomeye kuri uyu munsi ari ubwo kuzirikana urukundo rw’Imana.

Ati "Ubutumwa mbagezaho ni ukuzirikana urukundo Imana yadukunze yohereza umwana wayo kudukiza."

Yagaragaje ko ubwenge bwa muntu bukeneye kuyoborwa n’urumuri rw’Imana iminsi yose.

Ati "Uko ijisho rikenera urumuri kugira ngo ribashe kureba ni nako ubwenge bwa muntu bukeneye urumuri rw’Imana [Yezu Kristu] kugira ngo bumenye aho buri n’aho bugana."

Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jérôme wabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye Misa y’Igitaramo cya Noheli yabereye muri Paruwasi Cathedrale Saint Michel muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Antoine Cardinal Kambanda yibukije ko iyi ari Noheli ya 125 yizihijwe mu Rwanda kuko iya mbere yizihirijwe muri Misiyoni ya Save mu 1900 no muri Misiyoni ya Zaza muri uwo mwaka.

Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko mu mwaka wa 2026, Kiliziya igiye gutangira kubaka Paruwasi nshya ya Saint Michel izubakwa mu buryo bugezweho kandi bujyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Ati “Turimo turegeranya imbaraga kugira ngo duhaguruke, igihe kirageze ngo duhaguruke dushyire hamwe dushobore kubaka ingoro nziza, nini kuko hano abantu bananiwe gukwirwamo. Biba ngombwa ko haba n’amahema hanze.”

Kiliziya Gatolika yahawe ikibanza cyahozemo Gereza ya 1930, kugira ngo abe ari ho yubaka. Ubu kuri icyo kibanza, hamaze gushyirwa igishushanyo mbonera kigaragaza uko izaba imeze.

Muri Zion Temple bashishikarijwe gukundana

Umushumba w’Itorero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yongeye guhembura abayoboke b’iri torero, mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli (Ivuka rya Yesu).

Dr. Gitwaza umaze iminsi mike ari mu Rwanda, yabibukije kugira urukundo no kwirinda kugira uwakwirengagiza mugenzi we.

Muri ADEPR Nyarugenge igitaramo cyayobowe n’Umuyobozi wa ADEPR Ururembo bwa Kigali, Pasiteri Valentin Rurangwa.

Rurangirwa ati “Urukundo rwonyine rwuzuye Imana cyane, rwarenze igipimo, irangije yijishura umwana wayo umwe rukumbi. Ndagira ngo mbwire abatuye Isi bose ko kuza kwa Yesu kristo kwaturutse ku rukundo Imana yakunze abari mu Isi kandi rwinshi cyane.”

ADEPR Nyarugenge

Noheli ni umunsi abakirisitu bawizihiza, bafata nk'ubibutsa ivuka rya Yezu wacunguye abo mu Isi
Abakirisitu bo muri ADEPR bahariye uyu umugoroba ibitaramo bihimbaza Imana
Ababyeyi bagaragaza ko urukundo Yesu yakunze abari mu Isi ruhebuje
ADEPR imaze kugera abakirisitu barenga miliyoni eshatu
Noheli yibutsa benshi ivuka rya Yezu Kristu
Korali Shalom yafashije abitabiriye igitaramo gususuruka binyuze mu ndirimbo
Umunezero uba ari wose ku bantu bakuru bishimira Noheli

Zion Temple Celeblations Centre

Umushumba w’Itorero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yanyuzagamo akaririmba
Abanyakigali bishimiye ijoro rya Noheli, bashima Imana ku byo yabakoreye
Asaph yagize yafashije abakirisitu kuramya no guhimbaza Imana
Umushumba w’Itorero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yahembuye imitima y'abakirisitu binyuze mu ijambo ry'Imana
Benshi bazirikanaga ibyo Imana yakoze bakayiramburira amaboko
Dr. Gitwaza yerekanye ko abantu bakwiye kugira urukundo no kutirengagizanya
Zion Temple Celebration Centre, abakirisitu bari benshi

Muri Kiliziya Gatolika byari ibicika

Abakirisitu Gatolika basabwe kuzirikana urukundo Imana yakunze abari mu Isi, ikemera gutanga Yezu ngo abacungure
Korali zagize umwanya uhagije w'igitaramo
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Noheli ari umunsi wo gucungurwa kwa muntu
Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jérôme wabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye Misa y'Igitaramo cya Noheli yabereye muri Paruwase Saint Michel
Kiliziya nshya ya Paruwasi ya Saint Michel izatangira kubakwa muri 2026
Ubusanzwe Noheli ufatwa nk'umunsi ukomeye no kubana bato
Muri Regina Pacis, misa yitabiriwe n'abasasaridoti
Abagabo na bo banyuzagamo bagashima Imana
Hakozwe umutambagiro mbere yo gutangira misa
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ku kubaka Cathedrale nshya ya Saint Michel
Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kuba bakusanya inkunga yo kubaka urusengero
Abo muri Saint Michel bibukijwe ko hagiye gutangira kubakwa kiliziya nshya
Kiliziya ya Saint Michel yamaze kuba nto kuko ijya ihita yuzura abandi bakabura aho bajya
Buri wese yasabwe itafari ku kiliziya nshya igiye kubakwa
Antoine Cardinal Kambanda yibukije ko iyi ni ari Noheli y'i 125 yizihijwe mu Rwanda kuko iya mbere yizihirijwe muri Misiyoni ya Save mu 1900 no muri Misiyoni ya Zaza muri uwo mwaka
Kugeza ubu kiliziya gatolika igeze ku bakirisitu miliyoni eshanu
Abakirisitu Gatolika barashima Imana
Urukundo rw'Imana rwatumye itanga umwana wayo Yezu
Abakirisitu beretswe ko bakeneye urumuri rw'Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ubutumwa bw'ingenzi ari ukwimakaza urukundo
Noheli ibaye ku nshuro ya 2025 hazirikanwa ivuka rya Yezu
Urubyiruko n'abakuze bagiye mu gitaramo cya Noheli
Kiliziya igiye kubaka Cathedral nshya izasimbura isanzwe kuko yamaze kuba nto
Saint Michel igiye kwizihiza imyaka 50 imaze
Imyaka 125 irashize mu Rwanda hizihizwa noheli
Kiliziya ya Saint Michel yari yuzuye hifashishwa amahema

Hari abahisemo kwitemberera Umujyi wa Kigali

Uretse abahariye umunsi ubanziriza Noheli kujya mu nsengero, hari abahisemo gutemberana n'imiryango
Abafite ibikinisho by'abana nabo bashyizwe igorora
Muri Kigali, ababyeyi bafataga abana babo bakabatembereza Umujyi
Abana baba bahawe umwanya wo kwidagadura
Abanyarwanda bakunda kwizihiza Noheli bari mu byishimo bisendereye
Noheli aba ari umwanya wo gusabana mu miryango no kwagura ubushuti
Benshi bahisemo gutemberana n'imiryango yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages