Byabaye mu rukerera rwa ku wa 13 Ugushyingo 2024, mu gasantere ka Rubyiruko ahashyira saa munani z’ijoro, aho Sgt. Minani Gervais yari mu kabari ari kunywa inzoga ariko aza gushyamirana na nyirako.
Bivugwa ko Sgt. Minani yakubiswe na nyiri aka kabari ariko ahita yiruka, undi na we ahita ajya mu kigo kiri muri metero nke uvuye muri ako gasantere, yiba imbunda ngo yihorere ku bari bamaze kumukubita.
Ni ko guhita amisha amasasu mu bari muri ako kabari, bituma abantu batanu bahasiga ubuzima.
Abishwe ni Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51.
Nubwo yahise agerageza guhunga, uwo musirikare yatawe muri yombi ndetse agezwa imbere y’urukiko aho yanakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu kuri uyu wa Mbere ndetse rutegeka ko anyagwa amapeti yose ya gisirikare.
Abaturage bo muri ako gasantere barimo n’abo mu miryango yabuze ababo bishwe muri iryo joro, baracyabyibuka nk’ibyabaye ejo nubwo bishimira ubutabera bwatanzwe.
Nyirahitimana Evelyne, ni nyina wa Benemugabo Denis wari ufite imyaka 17. Yavuze ko inkuru y’urupfu rw’umuhungu we yamushegeshe kandi yayimenye mu ijoro ikamutera ubwoba n’igishyika.
Ati “Hari hafi saa saba na 46 ni bwo nagiye kumva numva abagabo babiri bari kuza bagwa, birukanka bambwira ko umwana witwa Denis yapfuye kandi yarashwe n’umusirikare wari wagize urugomo na nyir’akabari witwa D’Amour.”
Uwo muhungu yari umukozi wa nyir’akabari kandi binavugwa ko ubwo uwo musirikare yakubitwaga we atari ahari ahubwo ko yahageze yoherejwe n’umukoresha we ngo ajye kugafunga kuko we yari yamaze gukizwa n’amaguru.
Nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu abaturage bahise bahurura ariko basanga hari abantu batanu bamaze gupfa ndetse na Sgt. Minani, yamaze guhunga ariko ngo asiga imbunda na magazine y’amasasu.
Uwo mubyeyi yemeza ko kuba uwamuhekuye yahanwe n’urukiko, ari ikintu gishimishije kandi gishimangira ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, yitwaje uwo ari we cyangwa akazi akora ngo abe yasyigingiza abandi.
Ubutabera bwatanzwe bwanyuze abaturage
Ikintu gikomeye abaturage bo muri Rubyiruko bari bafite kwari ukubona ubutabera nk’uko babigaragaza. Nyuma y’ibyabaye, igisirikare cy’u Rwanda cyahumurije abaturage kinabizeza ko bazahabwa ubutabera.
Ku wa 9 Ukuboza 2024, Urukiko rwa Gisirikare rwahanishije Minani gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare.
Ufitamahoro Eraste yagaragaje ko banyuzwe n’igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe Sgt Minani Gervais, yemeza ko imikoranire n’inzego z’umutekano nta kizayikoma mu nkokora.
Bikorimana we yavuze ko abayobozi b’inzego zitandukanye babaye hafi ababuze ababo kandi babizeza ubutabera.
Ati “Turashimira ko babikoze, uyu munsi twishimiye ko imyanzuro itanzwe, Leta igaragaza ubutabera. Kandi ko umuntu adashobora gukora icyaha yitwaje uwo ari we. Turashimira Leta yita ku baturage, ku Banyarwanda muri rusange nk’uko byagaragariye no muri uru rubanza.”
Mukarubuga Annonciatha na we agaragaza ko mu bapfuye harimo umwana yari abereye nyirakuru, agashimangira ko banyuzwe no kubona uwabishe yabiryojwe.
Ndahimana Yvette yashimye igihano cyahawe uwo musirikare ariko asaba ko na nyir’akabari watumye uwo musirikare yica abantu yakurikiranwa aho kurekwa agakomeza kwidegembya.
Basaba ko ababuze ababo bahabwa impozamarira
Uganira n’abaturage bo muri ako gasantere, baba ababuze ababo cyangwa abaturanyi babo, bari mu gahinda kenshi n’amarira, bagaragaza ko abiciwe ababo bari bakwiye guhabwa impozamarira.
Bavuga ko igihano cyatanzwe kitanganya uburemere n’igihombo yateye imiryango yabuze ababo bityo ko yari ikwiye gushumbushwa.
Nyirahitimana Evelyne yagize ati “Bitangira bwa mbere abayobozi baratubwiye ngo abana ni aba Leta, umusirikare ni uwa Leta kandi uko bisa kose tuzabarebera impozamarira, tuzagira ikintu twabamarira. Ubwo dutegereje ko natwe bazatwigira ku kibazo cyacu ubwo bari bari muri uru rubanza.”
Kimwe n’abandi baganiriye na IGIHE, aba baturage bagaragaza ko bifuza guhabwa impozamarira kuko usanga hari imiryango yapfushije abari abagabo mu rugo ari na bo bari bayitunze.
Bigaragazwa kandi ko hari harimo abasore bageze mu gihe cyo gukorera amafaranga yashobora gufasha imiryango, bagashimangira ko nyuma yo guhabwa ubutabera icyo kibazo cy’impozamarira cyakwitabwaho.
Mu muhango wo gushyingura abishwe ku wa 14 Ugushyingo 2024, Umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, General Major Eugene Nkubito, yahumurije imiryango yabuze abayo, anayizeza ubufasha.
Ati “Ubuyobozi bwacu bwantumye ngo buzababa hafi. Mu minsi ya vuba hari abantu bazaza hano kureba ngo icyakorwa ni iki? Ntabwo uyu munsi mvuga ngo hagiye gukorwa iki ariko abo bantu bazaza bafashe iyo miryango yabuze ababo”.
Nyuma y’isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko, Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyamasheke, Maj. Alphonse Ruyombyana, yeretse abaturage ko uwakoze ibyaha yabiryojwe kandi ko icyaha ari gatozi.
Ati "Natwe twarababaye kuko Sgt. Minani nta wamutumye, yabikoze ku giti cye, kandi mwabibonye ko abihaniwe mu ruhame. nk’uko igihugu cyacu kigendera ku mategeko, nta musirikare ufite gukora icyaha nka kiriya. dushinzwe kurinda umutekano w’abaturage yagukosereza ukamuregera ubuyobozi ariko utamuhutaje. Umuturage ku isonga."
Yabasabye gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano nk’uko byari bisanzwe.
Amafoto: Fidele Nzayisingiza



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!