00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abantu 30 bishwe n’amabandi mu ntara ya Kaduna

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2026 saa 06:43
Yasuwe :

Abantu 30 biciwe mu gitero cyagabwe mu mudugudu wo muri Leta ya Kaduna, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria n’abantu bitwaje intwaro mu rukerera rwo ku wa Mbere.

Umuyobozi muri aka gace, Dogon Rana, yavuze ko abagabye igitero binjiye barasa aho babonye banaatwika inzu. Yavuze ko abana umunani bari mu bishwe, mu gihe abandi bantu bane bakomeretse.

Umuyobozi w’urubyiruko, Ishaya Dawa, na we utuye muri ako gace, yavuze ko abagabye igitero binjiye mu mudugudu wa Naridon uherereye mu Karere ka Kauru, hafi ya Saa Sita z’ijoro, batangira kurasa abaturage.

Dawa yavuze ko bamwe mu baturage bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, avuga ko imirambo myinshi yajyanywe mu buruhukiro.

Yagize ati “Abishwe ni abagore, abana ndetse n’abageze mu zabukuru.” Yongeyeho ko abo bagizi ba nabi batwitse inzu nyinshi mbere yo guhunga.

Dawa yavuze ko inzego z’umutekano zageze muri uwo mudugudu mu gitondo, nyuma y’amasaha make igitero kibaye.

Ibikorwa by’urugomo bikozwe n’amabandi yitwaje intwaro n’indi mitwe y’abagizi ba nabi bikomeje kuzengereza abatuye mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba n’Amajyaruguru yo hagati muri Nigeria, abaturage bakicwa umusubizo.

Ni mu gihe mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, Nigeria imaze igihe ihanganye n’ibitero by’abarwanyi ba Boko Haram ndetse n’umutwe wa ISWAP. Gusa nta mutwe n’umwe urigamba iki gitero cyabereye muri Leta ya Kaduna.

Imibare igaragaza ko byibuze mu 2025 abantu barenga ibihumbi 10 muri Nigeria bishwe bigizwemo urihare n’ubugizi bwa nabi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages