00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije Umunsi w’Intwari

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 February 2024 saa 01:17
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Nigeria n’inshuti zabo tariki ya 3 Gashyantare 2024 bahuriye hamwe, bizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro yawo ya 30.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu murwa mukuru, Abuja, ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro Kacu”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yibukije abahuriye muri uyu munsi impamvu nyamukuru yo kwizihiza uyu munsi.

Ati "Tariki ya 1 Gashyantare ni umunsi udasanzwe ku Banyarwanda. Ni umunsi wo kuzirikana no gushima Intwari zaharaniye ubwema bw’u Rwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere. Muri make, Intwari z’Igihugu zose zaranzwe n’indagagaciro zihanitse zo gukunda igihugu. Turabashimira byimazeyo ko mwigomwe imirimo yanyu, mukaza kwifatanya natwe mu kwizihiza uyu munsi. Ni icyubahiro n’agaciro mwahaye Intwari zacu ndetse n’Igihugu.’

Yakomeje agira ati "Ubutwari bw’Abanyarwanda si ubwa none, bwaremanwe n’u Rwanda. Amateka y’u Rwanda yubakiye ku ndangagaciro z’ubutwari. Ni nawo murongo Abanyarwanda twihaye: kwiha agaciro, gushimangira Ubumwe bwacu, ubudaheranwa no kwigira. Izi ndangagaciro nizo zatumye u Rwanda rwiyubaka ruvuye hasi kure aho rwari rwagejejwe ku muyonga, aho rwasizwe n’abategeguye bakanakora genocide yakorewe Abatutsi mu 1994."

Ambasaderi Bazivamo yaboneyeho umwanya wo gusaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy’Intwari zarubanjirije, rugira uruhare mu kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda.

Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Nigeria, David Gatare, yagarutse ku butwari bwaranze amateka y’u Rwanda mu bihe binyuranye: mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni, kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, na nyuma ya genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gatare yibukije Abanyarwanda n’inshuti zabo, inzego z’Intwari z’Igihugu; Imanzi, Imena n’Ingenzi, hamwe n’ibiziranga, ari byo: kugira umutima ukomeye kandi ukeye, gukunda igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, kuba umunyakuri, kugira ubupfura, kugira ubumuntu.

Umunsi wasojwe n’ubusabane bw’Abanyarwanda n’inshuti zabo, bishimira aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, rubikesheje ubutwari bw’abo rwibarutse.

Urugwiro n'akanyamuneza ni byo byaranze Umunsi w'Intwari muri Nigeria
Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Nigeria atanga ikiganiro ku butwari bw'Abanyarwanda
Chargé d'Affaires wa Niger akurikiye ikiganiro
Ambasaderi wa Sudani y'Epfo aganira na mugenzi we w'u Rwanda ku mateka y'Intwari z'igihugu
Amb. Bazivamo na Dr Jerry Uchenna Nwohu
Amb. Bazivamo asuhuza abitabiriye ikiganiro
Amb. Bazivamo aha ikaze inshuti y'u Rwanda Rear Admiral (Rtd) Sanmi Alade
Ambasaderi Bazivamo ageza ijambo ku bitabiriye Umunsi w'Intwari z'Igihugu
Abanyarwanda n'inshuti zabo mu kiganiro
Abanyarwanda n'inshuti zabo mu ifoto y'Umunsi w'Intwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages