Ni mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, yibanze ku kurebera hamwe ibikubiye mu mushinga wa NIRDA w’imyaka itatu wiswe ‘Circular Food Systems for Rwanda’ ufasha inganda nto n’iziciriritse, mu kugira uruhare rwo kugabanya ibiribwa byangirika.
U Rwanda ruri gufatanya n’Isi mu gushaka igisubizo gikuraho iyangirika ry’ibiribwa. Ubushakashatsi burimo n’ubwakozwe na World Wildlife Fund cyita ku bidukikije n’icya Tesco Plc gikorera mu Bwongereza, bwagaragaje ko toni miliyari 1,2 z’imyaka ku Isi hose isigara mu mirima mu gihe cyo gusarura indi ikangirika nyuma yacyo, bikamera biryo hari abugarijwe n’inzara hirya no hino.
Ni mu gihe hari n’ikibazo cy’ibiryo bihiye bipfa ubusa bikamenwa ndetse bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije kandi byakabaye bitegurwa mu bundi buryo bikagira undi mumaro, bikavamo nk’ibiryo by’amatungo, ifumbire y’imborera iteguwe neza, biogaz n’ibindi.
Muri iyo nama yahuje NIRDA n’abafatanyabikorwa bayo hibanzwe ku kurebera hamwe icyakorwa mu kongera uburyo abahinzi bamenya amakuru y’ahari amasoko akeneye umusaruro wabo, ndetse hakanakazwa ingamba mu gutuma uwo musaruro utunganywa mu buryo bwujuje ubuziranenge.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, yavuze ko hagikenewe imikoranire y’inzego yaba iza leta n’abikorera mu gukemura ibibazo bikibangamiye urwego rw’ubuhinzi harimo no kwangirika gukabije k’umusaruro ubukomokaho.
Ati ‘‘Birasaba ko inzego nyinshi zihuza imbaraga kugira ngo turebe ukuntu twagera kuri ya ntego twihaye yo kugabanya ibiribwa byangirika mu gihugu cyacu.’’
‘‘Ni byiza ko twahuza abahinzi bafite ibiribwa n’isoko ribikeneye kuko hari igihe usanga byinshi birimo kwangirikira mu masoko aho bibitswe. Bivuze ko mu igurisha ryabyo hari ikibazo.’’
NIRDA kandi isanzwe yarashyizeho uburyo butandukanye burimo gupiganira kubona imashini zigezweho n’amahugurwa byafasha abafite inganda nto n’iziciriritse zigira uruhare mu gutunganya ibirimo n’umusaruro ukomoka ku buzinzi, binyuze muri gahunda yayo yise ’Open Calls’.
Muri iyi nama hakomojwe ku kuba bidahagije ko abafite izo nganda bagurirwa imashini zibafasha gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ahubwo ko hanakenewe kongerwa ishyirwaho ry’uburyo bw’imikoranire y’izo nganda ndetse n’abahinzi bafite umusaruro ukeneye kuzitunganyirizwamo, kugira ngo ubikwe neza kandi by’igihe kirekire.
MINAGRI, NAEB, NIRDA, RAB ndetse n’ibindi bigo na byo ngo bikwiye kugira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa by’iyo gahunda, abahinzi bagahuzwa n’inganda zitunganya umusaruro wabo hirindwa ko wangirika utarakoreshwa.
Mu rugendo rw’ishyirwa rugana ku bikorwa ryayo, ku ikubitiro hatangijwe imishinga irimo uwitwa ‘E–soko’ ugamije gukusanya ibiciro no kumenyekanisha ibicuruzwa mu gihugu biciye mu ikoranabuhanga, rikaba rikwiye kumenyekanishwa nk’uko byagarutsweho muri iyi nama.
Imodoka zabugenewe zifite ikoranabuhanga rigezweho zikura umusaruro mu murima zikawugeza ku nganda cyangwa ku masoko utangiritse byagaragajwe ko zikwiye kongerwa.
Dr. Sekomo yanakomoje ku kuba hari gukorwa inyigo kugira ngo hamenyekane n’umusaruro nyakuri wangirika urimo nk’ibisigazwa by’ibiryo bivanwa mu mahoteli, kugira ngo n’ababibyazamo ubukungu bwisubira bamenye urahare rwabo.
Dominic Savio Imbabazi, ufite Kompanyi yitwa Golden Insect Ltd itunganya ibisigazwa by’ibiryo yifashishije iminyorogoto ikabikoramo ifumbire y’imborera, yibukije abikorera cyane cyane urubyiruko ko bakwiye kugira uruhare mu gukora imishinga itunganya iyo myanda hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Ati ‘‘Mu Kinyarwanda ni umwanda ariko njye icyo nkora ni uko umwanda nywufata nka zahabu, kuko ibyo bishingwe nyuma iyo tubirekuye ngo bijye mu kimoteri biduteza ibindi bibaho harimo kwangiza ikirere, cyane cyane ko havamo n’imyuka yangiza ikirere myinshi cyane cyangwa se kwanduza amazi tunywa.’’
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe, yibukije ko umushinga ‘Circular Food Systems for Rwanda’ wa NIRDA, uri kugira uruhare mu gutuma Abaturarwanda basobanukirwa ko imyanda hari ubundi buryo yabyazwa umusaruro.
Ni mu gihe Ushinzwe gusesengura politike mu Kigo World Resources Institute (WRI) mu Rwanda, Munyurangabo Jonas, yavuze ko kutangiza ibiribwa ndetse no gutunganya ibyangiritse bikabyazwamo ubukungu butabangamira ibidukikije bizagerwaho ku kigero cyiza bigizwemo uruhare no gukora ubukangurambaga abantu bakabigiraho ubumenyi bwimbitse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!