00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta bicuruzwa bizabura ku masoko - Minisitiri Sebahizi ku izamuka ry’igiciro cya lisansi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 17 April 2026 saa 11:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko izamuka ry’igiciro cya lisansi mu Rwanda ritazatuma imiti, ifumbire n’ibindi bicuruzwa bibura ku isoko ryo mu gihugu.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rutangaje ko igiciro litiro ya lisansi cyageze kuri 2.938 Frw kivuye ku 2303 Frw, mu gihe iya mazutu cyagumye ku 2205 Frw.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko u Rwanda rugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibicuruzwa biva hanze birimo ibikomoka kuri peteroli, imiti n’ibindi bitabura ku isoko ryo mu gihugu.

Ati “Ubu rero turakora ku buryo ibikomoka kuri peteroli biboneka ku isoko, turakora ku buryo ibiciruzwa biva hanze dukeneye bitabura ku isoko birimo imiti, amafumbire, ibiribwa n’ibyo bikomoka kuri peteroli.”

Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze ukwezi n’igice ni yo ikomeje gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka kuko yatumye Iran ifunga umuhora wa Hormuz wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.

Mu minsi ishize Iran na Amerika byemeranyije agahenge, abantu batangira kwiruhutsa bavuga ko ibintu bigiye gusubira mu buryo ariko impande zombi zirananiranwa mu biganiro byamaze amasaha arenga 20.

Nyuma y’uko ibi bihugu binaniwe kumvikana ku bijyanye no guhagarika intambara, igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyahise kizamuka, kirenga Amadolari 100.

Minisitiri Sebahizi yamaze impugenge Abanyarwanda ko nta bicuruzwa bizabura ku isoko ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages