Mu gihe byari bisanzwe bimeneyerewe ko abayobozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta, bafashwa kugura imodoka zo mu bwoko bwo hejuru, byatangajwe ko ntawe Leta izongera kwemerera gufashwa kugura imodoka irengeje agaciro ka Miliyoni makumyabiri n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku wa 2 Nyakanga mu cyumba cy’ibiro bya Minisitiri w’intebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr Alexis Nzahabwanimana ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko mu rwego rwo kujyana na politiki y’igihugu nta muyobozi uzongera gufashwa na Leta kugura imodoka ifite agaciro karengeje Miliyoni Makumyabiri n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ubusanzwe imodoka Leta yabafashaga kugura zari ku gaciro nibura ka Miliyoni mirongo itatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Hagabanijweho miliyoni icumi.
Si ukugabanya agaciro k’imodoka gusa, kuko na bwo zizasigarana bake. Kuva ku bayobozi bakuru mu bigo bya Leta kugaruka hasi ntawe uzongera gufashwa na Leta kugura imodoka, bazajya bakoresha imodoka rusange mu kuva no kujya ku kazi. Dr Nzahabwanimana atangaza ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bo bazakomeza gufashwa na Leta kugura imodoka, bitewe n’akazi bakora, kuko ako mu biro aba ari gake cyane ubundi bagomba gukorana n’abaturage.
Kugira ngo Politiki yo gutwara abantu irusheho kunoga, Dr Nzahabwanimana atangaza ko hagabanijwe imisoro ku modoka zitwara abantu benshi, bituma arizo bashishikarizwa kugura, kugira ngo horoshywe gutwara abantu n’ibintu. Agira ati “Hagamijwe kongera ubwiza bw’imodoka zitwara abantu ni yi mpamvu twaganije imisoro.”
Dr Alexis Nzahabwanimana atangaza kandi ko ibiciro by’imodoka biheruka guhinduka mu mpera za Nyakanga 2008, bityo imyaka abantu bamarana imodoka kugira ngo bahabwe izindi ishyirwa kuri itanu, kuko iyo yarengeje icyo gihe iba itangiye gutwara amafaranga menshi.



















TANGA IGITEKEREZO