Ni ubutumwa yahaye abaturage ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026, ubwo yaganirizaga Abanyamulenge bo mu Minembwe abamenyesha ko intambara yarangiye.
Muri ubwo butumwa, yasobanuye ko amaraso y’abana b’Abanyamulenge amaze igihe ameneka muri Minembwe ahagije bityo ko nta wundi uzongera kwicwa.
Yashimangiye ko ubuyobozi bwa AFC/M23 burangajwe imbere na Corneille Nangaa na Gen Sultan Makenga bwiyemeje ko nta mwanzi uzongera kwinjira muri Minembwe ahubwo azajya ayirebera kure.
Ati “Bavuze ko amaraso y’abana ba Minembwe yamenetse hano ahagije. Kandi ntibazongera kwemera ko umwanzi yongera kugera hano. Azajya areba Minembwe ariko ntazabasha kuyinjiramo. Umwanzi ntabwo azongera kugera aha.”
Yakomeje ati “Murabizi ko hari abantu Imana yakuye mu Misiri, ibajyana i Kanani, ariko bakagera ku muryango w’i Kanani ntibayinjiremo. Umwanzi na we turamubwira ngo azabona Minembwe ariko ntazongera kuyinjiramo.”
Yagaragaje ko igisirikare cya AFC/M23 kigizwe n’abantu b’Abanye-Congo bo mu bice bitandukanye kandi bishyize hamwe ngo barwanye umwanzi ushaka gutsemba Abatutsi b’Abanye-Congo.
Yashimangiye ko nubwo umwanzi yiyemeje kurimbura burundu ubwoko bw’Abatutsi ari inzozi zidashobora kuzagerwaho, kandi ko AFC/M23 yiyemeje guhagarika akarengane nk’ako ku Banye-Congo bose.
Yerekanye kandi ko uru rugamba rumaze imyaka n’imyaka rugomba gukomeza kugeza barutsinze, hanyuma abaturage bagakomeza no kurwana urugamba rw’iterambere.
Minembwe yari imaze igihe igabwaho ibitero n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro ndetse byagiye bihitana abasivili barimo n’abana n’abageze mu zabukuru.
AFC/M23 igaragaza ko intambara muri Minembwe yahagaze nyuma yo kurwana inkundura igamije kurengera abaturage bicwaga n’ibitero bagabwagaho umunsi ku wundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!