Ni ubutumwa yatanze mu cyumweru gishize ubwo mu Karere ka Kayonza habaga igikorwa cyo kwizihiza imbabazi hagati y’abakoze Jenoside bo mu Mirenge ya Rukara na Gahini n’abo mu miryango bahemukiye.
Byabaye nyuma yo guhabwa inyigisho z’isanamitima bahuriyemo zatanzwe ku bufatanye bw’Itorero ADEPR n’Umuryango Mpuzamahanga wibanda ku bikorwa byo kubaka amahoro, Alert International.
Rutayisire Gérard wo mu Murenge wa Gahini yemereye mu ruhame ko yakoze Jenoside nyuma yo kumva uburemere bwo kumena amaraso ya bagenzi be.
Yagize ati “Ubwo Jenoside yakorwaga nayigizemo uruhare. Nagiye mu gitero cyagombaga kwica umusaza witwa Kajuga, tumubuze twica umukobwa we n’abana babiri.”
“Ndi muri gereza numvaga niyanze ku buryo wasangaga niguze mvuga ngo iyo nza gupfa. Uwo mukobwa abana be bajyanaga n’abanjye gusenga no kwiga, bakaza mu rugo bagasangira ariko ndarenga nkora icyo cyaha. Umutima warandiye ndicuza nemera ibyaha byanjye ku bw’imbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndafungurwa. Ngeze iwacu nakoze ibishoboka nerekana aho twabashyize ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Mbanye neza n’imiryango y’ababo basigaye, turasangira, duterana inkunga, barambabariye byuzuye.”
Munyankindi Félicien na we wagize uruhare muri Jenoside yagize ati “Hari abantu benshi babuze ababo kubera twebwe; ntabwo twabagarura, icyo dukora ni ugupfukama tukabasaba imbabazi.”
“Iyo abantu basaba imbabazi jye nzisaba kabiri kuko mu gihe cya Jenoside nari umukirisitu. Mu bintu ntekereza bikambabaza ni ukuba naragiye mu gitero cyica abantu barimo n’abo twaririmbanaga. Twabaye ibigwari, dukora ibidakwiye gukorwa, twambura ubuzima abo tutabuhaye.”
Abarokotse Jenoside bavuze ko inyigisho z’isanamitima bahawe zabubatsemo imbaraga zo kubabarira ababiciye kuko mbere bitari biboroheye.
Umwe muri bo yagize ati “Numvaga izina umuhutu nkahita mererwa nabi, nkarwara umutwe n’igifu, naryama nkabura ibitotsi kubera abacu bashize. Hari umuntu waje kudusaba imbabazi turazimwima ariko akomeza kuzisaba. Ejobundi izi nyigisho z’isanamitima zije ngenda nururuka, none ubu ndi muzima. Narababariye, abo ni zo nshuti zanjye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko gahunda y’isanamitima, komora ibikomere n’inyigisho zituma abantu bavuga ukuri, bakihana, bagafata inzira nziza ari byo ubuyobozi bw’igihugu butoza abaturage kuva Jenoside ihagaritswe.
Ati “Icyerekezo cy’igihugu cyacu ni uko twahisemo kuba umwe. Ntabwo rero twaba umwe hatabayeho kubwizanya ukuri no komorana ibikomere. Uyu munsi kubaka imihanda, amavuriro, amashanyarazi n’amazi byose bije bigasanga imitima yacu imeze neza nibwo rya terambere rishobora kugira umumaro. Ariko tubonye iryo terambere imitima ifite ikibazo ntabwo byashoboka.”
Yashimiye abasabye imbabazi n’abemeye kuzitanga abasezeranya ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubafasha binyuze mu matsinda bibumbiyemo yo kwiteza imbere.
Ati “Inzira twanyuzemo mu myaka igiye kugera kuri 30, ni ayo mahitamo yo kugira ngo abantu babwizanye ukuri, bomorane ibikomere. Intambwe mwateye natwe tuzafatanya kugira ngo dushyigikire ayo matsinda.”
Umukozi w’Umuryango mpuzamahanga wubaka amahoro, International Alert, Mayobera Omer, yavuze ko imbabazi ari impano Abanyarwanda bakwiye guha igihugu.
“U Rwanda rushobora kubona inkunga n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ariko indi mpano abaturage dukwiye gutanga ni ukwemera uyu muti usharira wo gusaba no gutanga imbabazi.”
Gahunda y’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa muri ADEPR yatangijwe n’abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda bo muri iri torero mu 2000 maze mu 2010 ADEPR ishyiraho ishami ribishinzwe, ubu iyi porogaramu ikorera muri paruwasi 30.
Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène, yavuze ko urugendo rukiri rurerure. Ati “Twifuza ko iki gikorwa kigera mu zindi paruwasi. Niba dufite paruwasi 143 tukaba tumaze kugeza iyi porogarau muri paruwasi 30, murumva ko tugifite urugendo. Turashimira ababidufashamo.”
Nibura abantu 5739 bamaze gufashwa gusaba imbabazi no kuzitanga. Barimo 2246 bakoze Jenoside bafunguwe na 2165 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi 723 ni urubyiruko rwagizweho ingaruka n’amateka mabi ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!