Yabigarutseho kuri uyu wa 17 Mata 2026, ubwo abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ab’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo yatangaga ikiganiro, yasobanuye ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi, igerweho yateguwe hagendewe ku ntambwe zose ziranga Jenoside.
Yanavuze kandi ko ibyabaye mu Rwanda kuri ubu biri kuba no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho Abatutsi bakomeje kwibasirwa, amahanga arebera kandi yarabonye ibyagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku bijyanye no gutesha gaciro no kwambura abantu ubumuntu, Brig Gen Rwivanga, yerekanye ko muri RDC ibyo biri kuba.
Ati “Muri RDC babwira Umunyamulenge ahantu yabaga guhera kera cyane, bati ‘mutahe murasa n’Abanyarwanda, mujye iwanyu’. Kimwe n’Abanya-Masisi, n’ahandi henshi. Umuntu wese uvuga Ikinyarwanda cyane cyane Umututsi.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo Umuryango Mpuzamahanga usa n’udashaka kugira icyo ukora, u Rwanda rwo rwiyemeje kurwanya ko ibyarubayeho byakongera kuba ukundi.
Ati “Twebwe rero kuko twabibonye, tubona n’ingaruka za byo, ni yo mpamvu tubirwanya twivuye inyuma, ariko Isi yose wagira ngo ntabwo yari ihari mu 1994. Ibyabaye mu Rwanda biri kuba ahandi ariko ntacyo bibabwiye. Ndeba abantu bicaye muri Loni, Martin Ngoga [Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni] akababwira agasobanura ukabona ntacyo bibabwiye ariko nyuma y’aho ugasanga ngo barafata ibihano.”
Yakomeje agaragaza ko ibiri kuba mu Burasirazuba bwa RDC bisa neza n’ibyabaye mu Rwanda aho itsinda ry’abantu runaka ryibasirwa abantu bashaka kwica abarigize.
Yashimangiye ko iyo itsinda rigeramiwe, rihisemo gufata intwaro riharanira uburenganzira bwaryo, nk’uko AFC/M23 ibikora, ridashobora gutsindwa kuko riba rirwanira kubaho.
Ati “Ibintu bimwe nk’ibyabaye, amateka amwe ari kwisubiramo. Aho itsinda ry’abantu ryatangajwe ko ryibasiwe ku mugaragaro na Guverinoma bagamije kuririmbura. Abantu bamwe bari gufatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo …. rero iryo tsinda ry’abantu iyo rifashe intwaro zo kwirwanaho biba bifite ishingiro. Kandi reka mbabwire ikindi, ntabwo bashobora gutsindwa kubera ko bafite impamvu zo kurwanira.”
Yakomeje ati “Ushobora kuza ufite intwaro, ushobora kuza ufite missile, ushobora kuba ufite ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’ikoranabuhanga ariko ntuzatsinda ubushake bw’abantu bashaka kubaho.”
Yasobanuye kandi ko nta hantu na hamwe gukoresha igisirikare hagamijwe kwica Abaturage kandi ko n’amateka abigaragaza.
Ati “Ingengabiterezo ya Jenoside ntabwo ishobora gutsinda uko byagenda kose. Ni yo wategereza imyaka 50, imyaka 100 ntishobora gutsinda. Ntabwo bizongera, nta kuntu umugambi mubi watsinda umugambi w’ubumwe n’ubwiyunge, ntibishoboka.”
Brig Gen Rwivanga yasobanuye ko mu gihe RDC ikomeje kwifashisha FDLR ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ingamba z’ubwirinzi zidashobora kuvaho.
Ati “Twebwe nk’abasirikare, tuzakomeza gushyiraho ingamba z’ubwirinzi, kuko tugomba kurinda abaturage bacu icyo ari cyo cyose, cyaba igiturutse imbere cyangwa hanze y’igihugu.”
Yashimangiye ko u Rwanda kuri ubu rukomeye bihagije mu kurinda imipaka yarwo no kurwanya icyo ari cyo cyose cyashaka gucamo ibice Abanyarwanda.
Ati "Turakomeye bihagije kurwanya uwo ari we wese washaka kuducamo ibice kuko dufite ubushake bwo kwirwanaho. Nta ntwaro n’imwe yabasha kuturwanya mu gihe twaba dushyize hamwe kandi tugakomeza guhuza imbaraga."
Yagaragaje kandi ko hari urugamba rukwiye kurwanywa n’urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange rwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kuvuga amateka y’ukuri mu kwirinda ko hari uwagoreka amateka y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!