00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntawe uhemukira u Rwanda ngo bimugwe amahoro- Col Désiré Migambi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 May 2026 saa 08:18
Yasuwe :

Abakunzi n’abakinnyi b’umukino wa Golf mu Rwanda bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba, asaba urubyiruko kwirinda guhemukira igihugu kuko nta wabigiriyemo amahoro.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, kibera kuri Kigali Golf Resorts & Villas, cyitabirwa n’abakozi n’abayobozi baho, abayobozi muri Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ndetse n’abo muri Minisiteri y’Ingabo.

Abitabiriye babanje gucana urumuri rw’icyizere, hakurikiraho kumva ubuhamya bwa Karasira Venuste wari utuye Kicukiro, nyuma akaza kunyura mu nzira igoye azizwa uko yavutse.

Karasira yasobanuye ko itariki ya 11 Mata 1994, ari umunsi mubi utazibagirana mu mateka y’Abatutsi barokokeye i Nyanza ya Kicukiro, ahiciwe abari bahungiye muri ETO Kicukiro, bamaze gutereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro (MINUAR).

Gusa avuga ko umunsi wakurikiyeho Inkotanyi zahageze zikagerageza gufasha abagifite umwuka wo guhumeka, ari na ko yafashijwe kongera gusubizwa ubuzima no kwiyubaka.

Col Désiré Migambi wari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yasabye urubyiruko gukura amasomo mu buhamya n’amateka y’igihugu bumva, bakacyubaka aho kugisenya.

Ati “Turashaka urubyiruko ruzi ikiriho, urubyiruko ruri mu ngamba kandi rudapfusha ubusa imbaraga rufite. Hari ibyonnyi byinshi bitwara urubyiruko, muri kubona ko hari n’abatangiye guhemukira u Rwanda, bakarusebya, bakanarugambanira.”

“Mujye mumenya ko burya u Rwanda, iyo ururasiye imigozi rurayiguhambiriza. Ntawe uhemukira u Rwanda ngo bizamugwe amahoro. Urubyiruko mureke dufashe Abanyarwanda kugarura ubumuntu.”

Umukozi muri MINUBUMWE, Dr. Emmanuel Hakizimana, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni, ari isomo ku mahanga, rigaragaza aho igihugu gishobora kugera igihe cyaranzwe n’amackubiri.

Yasabye abakina Golf gukomeza inzira yo gukora siporo, “kuko ari umwe mu mikino ishobora guhuza abantu, kandi bakaganira ku byabagirira akamaro, aho kuganira ibisenya.”

Umuyobozi wungirije muri Kigali Golf Resorts & Villas, Claire Kayitesi, yavuze ko iki kigo kizakomeza kubaka igihugu, giharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati “Umwijima u Rwanda rwanyuzemo ukwiriye kudukome, ndetse ugatuma twamagana amacakubiri twivuye inyuma, ahubwo tukubaka ejo hazaza heza hacu. Natwe rero twiteguye gushyiraho uruhare rwacu muri urwo rugendo.”

Uyu muhango wasojwe hahembwa abakinnyi bitwaye neza mu Irushwanwa rya Golf ryo Kwibuka ryateguwe na Rwanda Golf Union.

Abitwaye neza mu bagore ni Diane Mukunde mu cyiciro cya Handicap 19-36 na Munyana Roselyn mu cyiciro cya Handicap 0-18. Mu bakuze ni Rutamu Innocent wahize abandi.

Mu byiciro by’abagabo hahembwe Twahirwa Davis muri Handicap 19-28, Bunyenyezi Keith muri Handicap 10-18, naho Kabatende Darlington yitwara neza muri Handicap 0-9.

Mu bakinnyi bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakinnyi ba Golf harimo Sakumi Anselme, Bukaka Gérard na Dr Munyangeyo Charles.

Uyu muhango wabereye kuri Kigali Golf Resorts & Villas
Urumuri rw'icyizere ni ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nanone hubakwa ejo hazaza heza hazira amacakubiri
Muneza Ildephonse ni we wayoboye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Aba barimo bafashwa gucana urumuri rw'icyizere
Col Désiré Migambi yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imbaraga rufite ahubwo rukubaka igihugu
Abitabiriye uyu muhango bose bacanye urumuri rw'icyizere
Dr. Hakizimana Emmanuel wa MINUBUMWE na Perezida wa Kigali Golf Club, Marcel Byusa
Abakozi ba Kigali Golf Resorts & Villas biganjemo urubyiruko
Karasira Venuste yavuze ko Abatutsi batereranywe mu ishuri ryahoze ari ETO Kicukiro
Abakina Golf basanga ari inzira yo kubaka ubumwe
Abayobozi ba Kigali Golf Resorts & Villas bategura umuhango wo kwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Kigali Golf Resorts & Villas bitabiriye iki gikorwa
Karasira Venuste yatanze ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Col Désiré Migambi yavuze ko guhemukira u Rwanda bidatanga amahoro
Dr. Hakizimana Emmanuel ni we wari uhagarariye MINUBUMWE
Kayitesi Claire yavuze ko Kigali Golf Resorts & Villas izakomeza kubaka igihugu kizira amacakubiri
Ibikombe byahawe abitwaye neza mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Col Désiré Migambi ari gutanga igihembo cya Mukunde Diane
Rutamu Innocent witwaye neza mu bakuze yahembwe na Karasira Venuste watanze ubuhamya
Rama Donel ari kwakira igihembo cya Twahirwa Davis
Bunyenyezi Keith yahembwe na Dr. Hakizimana Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages