00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntitwakwemera gusubiramo amakosa yo mu 1994- Amb Nduhungirehe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 March 2026 saa 09:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko umuryango mpuzamahanga utari ukwiye kugwa mu makosa nk’ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amahanga arebera.

Yabigarutseho ubwo yari mu nama Mpuzamahanga yari ifite insanganyamatsiko ivuga ku kwigira ku hashize mu gutegura ahazaza; Kwibuka, kwiyunga no kongera kwiyubaka hafatirwa urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Nduhungirehe yeretse amahanga ko muri RDC, hakomeje ibikorwa byibasira Abatutsi b’Abanyamulenge bishingiye ku ngengabitekerezo yo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi.

Ati “Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abafite ingengabitekerezo yibasira Abatutsi barimo Abanyamulenge bakomeje kwenyegeza urugomo, kwica no gutuma abantu bava mu byabo.”

Yashimangiye ko gukomeza guceceka nyuma y’ibyo bimenyetso byose bikomeje kugaragara ari ubufatanyacyaha.

Ati “Tugomba kubishyiraho umucyo. Guceceka mu gihe hari ibimenyetso nk’ibi biburira ni ubufatanyacyaha. Twarabibonye na mbere aho abapfobya n’abakora ibitandukanye bashobora guhabwa rugari.”

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda n’umuryango Mpuzamahanga bitari bikwiye kwemera ko ibyabaye mu 1994 byisubiramo cyangwa byaba ahandi ku Isi.

Ati “Ntabwo twakwemera, nk’umuryango mpuzamahanga gusubiramo amakosa yakozwe mu 1994.”

Nubwo hari ibimenyetso by’uko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba Jenoside, nk’uko byatangajwe muri Mata 2024 n’intumwa yihariye ya Loni ku bijyanye no gukumira Jenoside, umuryango mpuzamahanga ukomeje kubirebera ntacyo ukora.

Ubwicanyi bumaze igihe bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo bufitanye isano n’ikibazo cy’impunzi cyo mu 1994, ubwo guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside hamwe n’indi mitwe bafatanyije, bashoreraga ku ngufu imbaga y’abaturage bakabajyana muri iki gihugu cyahoze cyitwa Zaire.

Nyuma yo kwiyunga, iyi mitwe yaje kuvamo umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze igihe ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, ukorana bya hafi n’ingabo za Leta y’iki gihugu n’indi mitwe mu bikorwa by’ubwicanyi bwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.

Mu 1945 nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, Isi yose yaravuze ngo ntibizongere ukundi ariko byongeye kubaho kuko nyuma y’imyaka 49 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Bivuga ko nta masomo yizwe mu byabereye i Burayi muri za 1940.

Na n’ubu imyaka 32 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hari abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo b’Abatutsi n’Abanyamulenge bakibasirwa bazira uko bavutse n’ubwoko babwo.

Bituma benshi bibaza niba Umuryango w’Abibumbye wigira amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no ku yakorewe Abayahudi mu Burayi.

Kuri RDC, u Rwanda rukunze kugaragaza ko ibibera muri iki gihugu byubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nubwo bisa nk’ibirenzwa ingohe kubera ubutegetsi bwa Tshisekedi burushinja gushyigikira Ihuriro rya AFC/M23 rigizwe n’Abanye-Congo biyemeje guharanira uburenganzira bwabo bambuwe.

U Rwanda rugaragaza ko ikibazo cy’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikorerwa abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bigizwemo uruhare n’ingabo za Leta zifatanyije n’iz’Abarundi, Wazalendo na FDLR bikwiye kwamaganwa ndetse Umuryango Mpuzamahanga ukagira icyo ukora.

Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda n’umuryango Mpuzamahanga bitari bikwiye kwemera ko ibyabaye mu 1994 byisubiramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages