00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Minisitiri w’Intebe yashyikirije inzu abaturage bubakiwe n’inzego z’umutekano

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 5 July 2026 saa 09:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yashyikirije abaturage b’i Nyabihu inzu 30 bubakiwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na Polisi y’u Rwanda, abibutsa ko ibi bikorwa bishimangira ubufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano.

Aba baturage bashyikirijwe inzu ku wa 04 Nyakanga 2026 ni abo mu Murenge wa Bigogwe, mu gikorwa cyo gusoza gahunda y’ibikorwa bihuza Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu n’abaturage bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Dr. Nsengiyumva yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bikorwa zakoze mu mezi atatu ashize, agaragaza ko zakoranye ubwitange kugira ngo imibereho myiza y’abaturage yitabweho.

Ati “Izi nzu twatashye ndetse n’ibindi bikorwa byakozwe muri iyi gahunda ni igihamya cy’uko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ari inkingi ikomeye umutekano w’Igihugu cyacu wubakiyeho.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byakozwe ari byinshi kandi biri mu nzego zitandukanye, ariko igishimishije ari uko bihuriza ku kurushaho kwegera abaturage no kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho yabo.

Ati “Hirya no hino mu gihugu, abaturage bahawe ubuvuzi, abandi bagezwaho amazi meza n’imashini zo kuhira imyaka. Hubatswe ibiraro ndetse hanatangwa ubwato hagamijwe koroshya ubwikorezi no guteza imbere ubuhahirane. Hatanzwe amatungo maremare n’amagufi hanaterwa inkunga amakoperative mu rwego rwo kwiteza imbere. Hubatswe kandi ibyumba by’amashuri ndetse n’inzu zo guturamo harimo n’izo twatashye uyu munsi hano muri Nyabihu.”

Yanibukije aba baturage ko umutekano utagarukira gusa ku kuba nta ntambara iri mu gihugu, ahubwo ko kugira umutekano bivuze kuba nta cyahungabanya ituze ry’umuturarwanda, abe ndetse n’ibyo atunze, aho cyava hose n’uko cyaba giteye kose.

Yabasabye guhora bazirikana ko ibyiza byose bagezeho, babikesha ubutwari no gukunda Igihugu kw’abasore n’inkumi bari mu ngabo za RPA, bitanze kugeza bamwe bemera kumena amaraso yabo kugira ngo uyu munsi, u Rwanda rube rutekanye.

Dr Nsengiyumva yasabye imiryango yahawe inzu, kuzifata neza no kuzibungabunga, baharanira kwiteza imbere hamwe n’imiryango yabo batibagiwe guteza imbere Igihugu.

Nyiramutuzo Esther w’imyaka 80 yagize ati “Ntabwo nagiraga aho nita iwanjye, nabagaho nkodesha, none mpawe inzu, imibereho yanjye irahindutse kuko nanahawe ibikoresho byo mu nzu n’ibiribwa. Perezida Kagame azahore ku ngoma.”

Buri mwaka Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’izindi nzego bakora ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, bigizwe n’imishinga itandukanye n’inkunga bifasha abaturage mu iterambere.

Muri ibi bikorwa hakozwe byinshi birimo kuvura abantu 28.582, kubaka ibyumba by’amashuri bibiri, ibiraro bibiri, inzu 80 z’abatishoboye arimo n’ibikoresho by’ibanze, kugeza amazi meza ku baturage, gutanga ubwato bubiri, gutanga imashini zo kuhira icumi. Hatanzwe inka esheshatu n’ihene 910.

Hakozwe ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije n’uruhare rw’abaturage mu muganda mu bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 12 Frw aho byahaye akazi abaturage barenga 1000.

Zimwe mu nzu zatujwemo imiryango 30 itishoboye y'i Nyabihu
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yasabye abahawe inzu kuzitaho
Minisitiri w'Intebe yatashye inzu 30 zubakiwe imiryango itishoboye i Nyabihu
Inzego zitandukanye zitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza inzu imiryango y'i Nyabihu
Nyiramutuzo Esther w’imyaka 80 yahawe inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages