Uyu mugabo w’imyaka 38, yashakanye n’umugore we mu 2010, aho mu myaka itandatu yose babanye mbere y’uko ahinduka umugore we yari atunzwe no gukubitwa buri munsi, atazi ifaranga ry’umugabo we kuko yose yayamariraga mu kabari ntahahire n’urugo.
Niyonkuru ajya gushaka umugore ngo yari yiteguye kuba nk’umutegetsi mu rugo rwe, aho ngo yagombaga kujya atanga itegeko ry’ikigomba gukorwa n’umugore , kigakorwa ku masaha n’iminota yategetse bitaba ibyo umugore agakubitwa kandi ntihagire umumukiza.
Mu buhamya bwe yagize ati “Ngishaka umugore nari niteguye ko ngiye kuba umutegetsi, kandi niko byagenze. Nategekaga icyo umugore agomba gukora kigakorwa mu masaha n’iminota namuhaye, yanyuranya nabyo agakubitwa. Kubera ayo mategeko akarishye yashoboraga gukubitwa inshuro zirenze ebyiri ku munsi”
Kubera ko uyu Niyonkuru yahozaga umugore we ku nkeke, kuva bashakana akanamukubita atitaye ko atwite, uyu mugabo avuga ko byagize ingaruka zikomeye ku mwana wabo w’imfura, kuko yagize ihungabana rikomeye ryatumaga ahora yumva ko se azamwicana na nyina, ndetse ngo hari n’ubwo yinjiraga iwe umwana akabisikana nawe amuhunga anavuza induru ngo se aramwishe agatabarwa n’abaturanyi babo.
Niyonkuru akomeza avuga ko iryo hungabana ry’umwana we ryamuteye kwibaza niba ibyo akora biri mu murongo wo kubaka urwe, bituma atangira kwitekerezaho no kwikosora gahoro gahoro, gusa ngo ntibyabaye umuti urambye wo kureka ingeso mbi yagiraga zo gusinda no kurwana n’abo mu rugo rwe.
Usibye kuba Niyonkuru yaratewe impungenge n’ihungabana ry’umwana we wari ufite imyaka umunani, ngo yaje no kumenya ko ubuyobozi bugiye kumujyana mu kigo ngororamuco, ariko agira amahirwe yo guhabwa ubujyanama, byatumye ahinduka ubu akaba atakitwa Mujinya ahubwo yitwa Munezero.
Ati “ Urwo ruhererekane rw’ibyo nakoreraga umugore byagize ingaruka ku ihungabana ry’imfura yacu, n’ubwo byanteye inkomanga ku mutima ariko sinahindutse, namenye ko ubuyobozi bugiye kunjyana mu Kinigi mu kigo Ngororamuco”
“Ku bw’amahirwe bataranjyanayo nasuwe n’umubyeyi ukora muri ADRA Rwanda, aranganiriza aza no kunjyana ariko bigoye mu mahugurwa bahaga abandi bagabo bari bameze nkanjye. Nagezeyo mbigiraho ubu narahindutse maze imyaka itatu, ubu nahinduriwe izina nitwa Munezero ku musozi ntuyeho”.
Umugore wa Niyonzima nawe avuga ko yatunguwe no kubona umugabo we ari uwo ariwe ubu, ndetse akanashimira buri wese wabigizemo uruhare kuko ubuzima yabagamo bwari bwaramutesheje icyizere cyo kubaho.
Ati “Umunsi wa mbere mbona ko yahindutse naratashye nsanga yamaze koza abana arimo guhata ibirayi , natashywe n’ubwoba bwinshi nzi ko ari bunyice kuko yabyikoreye. Yaransanganiye ndiruka ngo atantera icyuma kuko sinari mumenyereyeho iyo mirimo. Yansabye imbabazi ambwira ko yahindutse ndatungurwa cyane, nyuma yagiye anyereka ko yahindutse koko, akamfasha imirimo yose ubu ni amahoro mu rwacu, Imana ihe umugisha umuntu wese watumye ahinduka”.
Yaba umubyeyi ubyara uyu Niyonzima n’abaturanyi be bose bahamya ko guhinduka kwe byazanye umutekano mu rugo rwe, nabo ubwabo babonye amahoro kuko mbere bahoraga bafite ubwoba ko yazica umugore we.
Kuva Niyonzima yahinduka, ubu yabashije kwigurira isambu yo guhingamo ndetse anafite inka ikamirwa umuryango we, ibintu yivugira ko abikesha impinduka yagize, akanasaba abagabo bagenzi be bagifite umutima nk’uwe guhinduka kuko imyitwarire yamuranze itubaka umuryango.
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko amakimbirane yo mu ngo atuma abayabamo bahura n’ibibazo bitandukanye birimo n’ubukene ku buryo igihugu gihomba amafaranga arenga miliyoni eshatu z’amadolari buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO