00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Umuturage ari mu gihirahiro nyuma y’uko abagizi ba nabi bamutemeye inka

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 18 November 2022 saa 02:04
Yasuwe :

Mu ijoro rishyira ku ya 17 Ugushyingo 2022 abagizi ba nabi batemye inka y’umuturage witwa Bizimana Celestin utuye mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu.

Uyu mugabo wanarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ahangayitse cyane kuko abatemye inka ye abona ari we bazakurikizaho.

Aganira na IGIHE yagize ati" Niba abantu bashobora gutinyuka gutema Inka zanjye ebyiri ziri ku mbuga ni uko baba bambuze, ni ikimenyetso cy’uko bambonye ari njye bakwica."

Abajijwe niba hari abaturanyi afitanye na bo ikibazo ku buryo byaba intandaro yo kumugirira nabi, yavuze ko bahari kuko hari abo aherutse gufungisha bagatoroka ubwo batemaga amatunda ashinzwe kurinda.

Ati" Abo nkeka ni abahungu b’umugabo duturanye bibasiye ibiti by’amatunda nshinzwe kurinda kuko bifuza kunsimbura kuri ako kazi, nabashyikirije polisi ya Kora bageze kuri RIB baratoroka, ubu birirwa bidegembya."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert yabwiye IGIHE ko aya makuru bayazi kandi ko hari ingamba ubuyobozi bwafashe bwo gukemura ibibazo nk’ibi.

Yagize ati" Ingamba zihari zo kurinda umutekano w’inka z’abaturage twafashe ni uwo kuziraza mu bikumba kandi aborozi bakajya bagena uburyo abashumba baziraramo kuko iyo habaye uburangare zikarara zonyine aribwo abagizi ba nabi bazigirira nabi."

Yongeyeho ko ubuyobozi buzajya bukora ubugenzuzi bwa buri munsi bukurikirana uburyo uyu mwanzuro ushyirwa mu bikorwa.

Si ubwa mbere uyu Bizimana ahuye n’iki kibazo kuko ngo mu myaka ibiri ishize yigeze gusanga inka ye yishwe yakubiswe ikintu mu mugongo.

Inka yatemwe yahawe abavuzi b’amatungo barayidoda.

Inka yatemwe yahawe abavuzi b'amatungo barayidoda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages