00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Abakora mu mirima y’ubushakashatsi ya RAB bamaze amezi atanu badahembwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 January 2018 saa 09:19
Yasuwe :

Abaturage basaga 100 bakora mu mirima y’ubushakashatsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, iherere mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare bavuga ko bamaze amezi hafi atanu badahembwa kandi bakora, bikabagiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi.

Bamwe muri aba bakozi batangarije RBA ko rwiyemezamirimo wabahaye akazi, ahora abasezeranya kubahemba ariko ntabikore.

Umwe muri bo yagize ati “Yatubwiye ko kuri Noheli tuzahabwa amafaranga y’iminsi mikuru, igeze turayaheba, ku Bunani ati ‘niho tuzayabaha’ naho turayaheba kugeza n’ubu amezi atanu urabona ko ari menshi. Turashonje, abana bacu barashonje, aha izuba ryavuye ntacyo kurya dufite, nta shinge nta rugero n’agasabune kugira ngo umuntu akabone amese umwenda twarakabuze.”

Mugenzi we yagize ati “Dukorera 800, nkubwiye ko dukora buri munsi kuva ku wa Mbere, uva mu rugo ujya gukora, umugore akaba azi ngo urimo gukora, urazana ifunguro rya saa sita cyangwa irya nimugoroba. Amanota y’abana yasohotse bagiye kujya ku ishuri ariko dufite ikibazo cy’uko amafaranga atari kuza.”

Rwiyemezamirimo, Higiro Anastase, wabahaye akazi, ahakana ko abarimo amezi atanu akemera atatu aho avuga ko RAB yatinze kuyamuha ngo abishyure.

Higiro ati “Mu by’ukuri icyo kibazo bigaragara ko abaturage bishyizemo ko bamaze igihe kirekire badahembwa ariko mu bigaragara ntabwo ari amezi atanu ahubwo ni atatu. Ayo atatu uburyo tubona amafaranga, aturuka muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ikayashyira kuri konti ya RAB, na yo ikayashyira kuri konti yacu hakagenda hazamo ubukererwe.”

Higiro akomeza avuga ko nubwo mu masezerano bagiranye na RAB harimo ko agomba kwishyura abakozi no mu gihe yaba atarishyurwa, ko yayubahirije mu bushobozi yari afite, ikibazo kiri kuri RAB itaramwishyura ayo imusigayemo.

Umuyobozi uhagarariye RAB mu Ntara y’Uburasirazuba, Sendege Norbert, yatangaje ko hakozwe ubuvugizi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ku buryo mu cyumweru kimwe hari make azaba yabonetse.

Ati “Iki kibazo turakizi. Ni byo koko njye navuga ko tubafitiye amezi atatu rwiyemezamirimo atarabonera amafaranga. Dufite icyangombwa ako akazi yakarangije, ku ruhande rwacu twarabikoze turabyohereza aho bigomba kujya, ubu tukaba dutegereje ariko icyo nabizeza ni uko turi kubakorera ubuvugizi[…] Hari amafaranga aboneka muri iki cyumweru gitaha ku buryo azaba yageze ku bahinzi.”

Sendege yakomeje asobanura ko azaba asigaye bazayahabwa mu minsi iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages