Nyamagabe: Abarenga 80% bari mu Kigo Ngororamuco bahuye n’ihungabana

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 Ugushyingo 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamucomu Rwanda butangaza ko abarenga 80% mu rubyiruko ruri kugororerwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Nyamagabe bahuye n’ihungabana kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba barafashe ibiyobyabwenge.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo muri icyo Kigo giherereye mu Murenge wa Gatare hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe ufite insanganyamatsiko igira iti “Twite ku buzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko”.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, ACP Gumira Rwampungu Gilbert, yavuze ko abenshi mu bahagororerwa bahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Ati “Abarenga 80% bazanywe aha bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, biterwa n’impamvu zitandukanye ari ugukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga ari no kuba abaragize ibibazo mu miryango yabo byo guhohoterwa.”

Muri icyo kigo hazanywe urubyiruko 1 500 kugororwa ariko hasigaye 1 437 kuko hari abasanganywe uburwayi budashobora kuhakirira bajyanywa kuvurirwa ahandi.

ACP Gumira yakomeje avuga ko iyo bamaze kugororwa no kuvurwa hakurikiraho kubasubiza mu buzima busanzwe.

Usibye kugororwa no kuvurwa, bigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho bageze hanze.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Igororamuco cya Nyamagabe, Bizimana Servelien yavuze ko urubyiruko 1 437 rugororerwa muri icyo kigo ruri mu byiciro bitandukanye.

Yavuze ko hari abagiye bakoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi na héroine n’ababaswe n’inzoga zitandukanye. Hagaragaye kandi abafite uburwayi butandukanye burimo n’igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero bakaba bari kuvurwa.

Bamwe mu rubyiruko bari kugororerwa mu Kigo cy’igororamuco cya Nyamagabe bavuga ko bafashwe neza kandi bizeye ko bazasohoka ari abantu bazima.

Uwizeyimana Jacques w’imyaka 23 yagize ati “Njyewe nakoreshaga inzoga; ubuzima turimo muri iki kigo nta kibazo batwigisha kugira imyitwarire myiza kandi batubwiye ko bazatwigisha n’imyuga. Njyewe nziga ubwubatsi kuko ndabukunda.”

Hakizimana Noel w’imyaka 29 yaturutse mu Karere ka Karongi; avuga ko yakoresheje urumogi ariko kuri ubu amaze guhinduka. Yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza.

Ati “Navuga ko 90% niyumva nk’umuntu muzima utagifite ibibazo nk’ibyo nari mfite mbere. Sinkibona amashusho, sinkirara mvugaguzwa n’umurimo nerekejeho amaboko ngerageza kuwukora neza kandi niyumvamo ubushake muri njyewe.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Muvunyi Zuberi, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bagabanye umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe batewe n’ibiyobyabwenge.

Ati “Icya mbere Minisiteri ikora ni ukubaka ubushobozi; kongera abantu bashobora gufasha, kuvura no kugira inama bano bantu bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima hahuguwe hafi ibihumbi 25 mu buryo bwo gufasha bano bantu.”

Yakomeje avuga ko kuri buri Kigo Nderabuzima hari gushyirwa umuforomo ufite ubumenyi bwo kwita ku barwayi bo mu mutwe.

Yavuze kandi ko ko Bitaro byose haba abaganga bafite inshingano zo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Icy’ingenzi ngo ni uko hakorwa ubukangurambaga kandi buzakomeza bwo kumenyekanisha ububi bw’ibiyobyabwenge no kugira inama abantu yo kwirinda ikintu cyose gishobora gutera uburwayi bwo mu mutwe.

Ikigo gishinzwe igororamuco cya Nyamagabe cyatangiye tariki ya 18 Kamena 2019. Abahagororerwa baturuka mu turere twose tw’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, ACP Gumira Rwampungu Gilbert yavuze ko abenshi bazanwa mu bigo ngororamuco baba bafite ihungabana
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi rusange muri Minisiteri y'Ubuzima Dr. Muvunyi Zuberi yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo abaturage begerezwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe
Bamwe mu rubyiruko rugororerwa mu Kigo cya Nyamagabe
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Igororamuco cya Nyamagabe, Bizimana Servelien, yavuze ko urubyiruko 1 437 rugororerwa muri icyo kigo ruri mu byiciro bitandukanye harimo abafite ihungabana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza