00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abaturage b’umurenge wose bagiye guhabwa amafaranga yo kwikenuza urugo ku rundi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 March 2022 saa 10:11
Yasuwe :

Guhera mu mpera za Werurwe 2022, abaturage bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe bazatangira guhabwa amafaranga yo kwiteza imbere urugo ku rundi.

Ni amafaranga 806.700 Frw buri rugo ruzahabwa muri gahunda ya ‘Give Direct’ imaze igihe ikorerwa mu turere dutandukanye igamije gufasha abaturage kwivana mu bukene bakora imishinga y’iterambere.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, ni bwo abaturage b’i Musange basobanuriwe ibijyanye n’ayo mafaranga bazahabwa mu byiciro bibiri, basabwa kuzayabyaza umusaruro mwiza.

Umukozi wa Give Direct, Ntwali Cédric, yavuze ko babanje gukorera mu Turere twa Gicumbi, Ngoma na Gisagara aho abaturage bahawe ayo mafaranga biteje imbere, imibereho yabo irahinduka.

Yagize ati “Muri rusange biteje imbere bubaka inzu, abandi baravugurura bagura inka ndetse imirenge twakoreyemo ni yo yagiye iba iya mbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Mu Karere ka Nyamagabe tuzahera muri Musange aho tuzajya dusura urugo ku rugo kugira ngo tumenye urugo rukwiye inkunga.”

Yakomeje asobanura ko Give Direct ari gahunda nk’izindi za Leta zisanzwe zo guteza imbere abaturage. Amafaranga azatangwa mu byiciro bibiri aho mu cya mbere urugo ruzajya ruhabwa 40%, mu cya kabiri ruhabwe 60%.

Mbere yo guhabwa ayo amafaranga buri rugo rubanza kugaragaza umushinga ruzashyira mu bikorwa mu rwego rwo kwiteza imbere.
Ntwali yasobanuye ko urugo rurimo amakimbirane aho abarurubamo batumvikana icyo bazakoresha ayo mafaranga batazayahabwa kandi n’abazahabwa ay’icyiciro cya mbere bakayapfusha ubusa batazabona ay’icya kabiri.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musange bavuze ko biteguye kwakira ayo mafaranga no kuyakoresha neza imishinga ibateza imbere.

Nikuze Pélagie ati “Nk’ubu aho ndi ndacumbitse ubwo rero nzareba uburyo njyewe n’umugabo wanjye tugura ikibanza twubake tubone aho kuba.”

Ruvugamahame Longin we yavuze ko yatekerezaga gukora umushinga wo guhinga inanasi akabura ubushobozi bwo gutangira kubikora byagutse.

Ati “Nateguye umushinga wo guhinga inanasi kuko batwemereye uruganda rwo kuzongerera agaciro. Ni ibintu numvikanyeho n’umugore wanjye ku buryo umushinga uzaduteza imbere.”

Kubwimana Emmanuel yavuze ko umushinga we ushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Ati “Nari mfite inka ndagiriye umuntu ariko iyo nkunga izamfasha kugura inka nziza yanjye bwite ku buryo nzabona ifumbire yo guhingisha n’amata yo kunywa n’abana banjye n’umugore tukagira umuryango utekanye umeze neza. Nzagura n’umurima wo guhinga kugira ngo njye neza umusaruro utubutse.”

  Iterambere si mu kabari

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko bamaze igihe mu bukangurambaga bwagutse bugamije gusobanurira abaturage umuryango utekanye icyo ari cyo kugira ngo birinde ibishobora gutuma ayo mafaranga abapfira ubusa.

Ati “Umuryango utekanye ni ufite aho kuba ukagira aho uvana ibiwutunga urangwa n’isuku, utagira amakimbirane kuko iyo harimo amakimbirane amafaranga nk’aya ntabwo babasha kuyabyaza umusaruro.”

Yakomeje asaba abaturage kuguma mu rugamba rw’iterambere babyaza umusaruro amahirwe yose babonye.

Ati “Turasaba abaturage kuguma mu rugamba rw’iterambere, ubundi i Nyamagabe tujya tuvuga ko turi urugero rw’ibishoboka mu rugamba rw’iterambere. Bamenye ko iterambere atari iryo mu kabari, ni iterambere ryo mu kazi kabo ka buri munsi, ni cyo tubasaba.”

Umurenge wa Musange ugiye guhabwa inkunga utuwe n’ingo zisaga ibihumbi bitanu.

Amafaranga atangwa muri Give Direct ni inkunga ifasha abaturage kuva mu bukene ntabwo ari inguzanyo bazishyura.

Abaturage bo mu Murenge wa Musange basobanuriwe ibijyanye n'amafaranga bazahabwa muri Give Direct
Abaturage bo mu Murenge wa Musange bavuze ko biteguye kwakira ayo mafaranga no kuyakoresha neza imishinga ibateza imbere
Abayobozi ku nzego zitandukanye baganiriye n'abaturage ku cyo bakora ngo ayo mafaranga abateze imbere
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye abaturage ko iterambere atari mu kabari ahubwo ari mu kazi
Basabwe kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko urugo ruyarangwamo nta mafaranga ruzahabwa
Bishimiye ko imibereho yabo igiye guhinduka
Biyemeje ko bazabyaza umusaruro iyo nkunga
Byari ibyishimo ku baturage bo mu Murenge wa Musange
Guhera mu mpera z’Ukwezi kwa Werurwe 2022, abaturage bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe bazatangira guhabwa amafaranga yo kwiteza imbere urugo ku rundi
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, ni bwo abaturage bo mu Murenge wa Musange basobanuriwe ibijyanye n’ayo mafaranga bazahabwa mu byiciro bibiri
Umukozi wa Give Direct, Ntwali Cédric, yavuze ko nyuma yo kuva mu Murenge wa Musange bazakomereza no mu yindi mirenge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages