00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abiganjemo urubyiruko basobanuriwe impamvu bakwiriye kurengera Pariki ya Nyungwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 April 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Abaturage b’ingeri zinyuranye biganjemo urubyiruko batemberejwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe berekwa ibyiza biyitatse, banasobanurirwa akamaro kayo n’ibyiza byo kuyibungabunga.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2022 kigamije gusobanurira abari kubyiruka uko bakwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibiyabuzimana ndetse n’akamaro kabyo mu mibereho ya muntu.

Abasobanuriwe ibyiza bya Pariki ya Nyungwe ni abafashamyumvire mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bagera kuri 37 bo mu mirenge ya Uwinkingi na Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe n’uwa Kivu mu Karere ka Nyaruguru.

Basobanuriwe ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’ishyamba kimeza riri ku buso kilometero kare 1019, ikabamo urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye bitewe n’uko ari ishyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika.

Ishyamba kimeza ryayo rifatwa nk’ikigega cy’amazi y’u Rwanda kuko ritanga 70% by’amazi y’u Rwanda kandi ribonekamo isoko ya kure y’uruzi rwa Nili. Ribonekamo kandi amoko y’inguge atandukanye, amoko y’ibimera arenga 1019, inyamabere zirenga 90 n’amoko y’inyoni arenga 320.

Kuva mu 2005, Ishyamba rya Nyungwe ryahinduwe Pariki y’Igihugu, abakoreragamo ubuhigi n’ibindi bikorwa biyangiza bakurwamo, Leta ikomeza gukurikirana imibereho yabo kugira ngo babeho neza batangiza ibidukukije.

Aba bafashamyumvire basobanuriwe ko mbere y’uko iri shyamba rigirwa Pariki y’Igihugu, ryakorerwagamo ubuhigi n’ibindi bikorwa by’ubushimusi biryangiza ku buryo byagize ingaruka ku bukerarugendo, dore ko inzovu n’imbogo zisanzwe ari ingenzi mu gutuma ishyamba ritoha zishwe.

Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango BIOCOOR ubungabunga ibidukikije ukanateza imbere imibereho y’abaturage, Imanishimwe Ange, yavuze ko bateguye icyo gikorwa cyo gusobanura amateka ya Nyungwe kugira ngo abafashamyumvire mu kwita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima basobanukirwe neza ibyo bakora kandi barusheho kubyishimira no kubigeza ku bandi.

Ati “Ibinyabuzima biba muri Pariki no mu nkengero zayo, icyo tubitezeho ni ukubifata neza batabihutaza. Ikindi ni uko hari ubwo inyamaswa zisohoka zikajya mu baturage, aba rero ni bamwe mu badufasha kwigisha abaturage ko igihe inyamaswa ibagezemo batagomba kuyica ahubwo bayibungabunga bakanayitabariza.”

Bamwe mu rubyiruko bavuze ko nyuma yo kumenya byinshi kuri Nyungwe, bagiye kurushaho kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima no kubyigisha abandi.

Niyonizeye Noa ati “Nagiye mbona inyamaswa zitandukanye n’ibimera byinshi kandi twasobanuriwe akamaro ka Nyungwe mu gutuma ibyo binyabuzima bibaho n’uko ba mukerarugendo baza kuyisura. Ibi bizamfasha kubisobanurira abandi no kubashishikiriza gusura Nyungwe.”

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwita kuri Pariki z’Igihugu, Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere imibereho y’abazituriye, aho bagenerwa 10% by’inyungu ivuye muri izo pariki, aya mafaranga akifashishwa mu kubaka iterambere.

Zimwe mu nyamaswa ziboneka muri Pariki ya Nyungwe
Abafashamyumvire basobanuriwe byinshi kuri Pariki ya Nyungwe
Umushakashatsi Imanishimwe Ange yavuze ko ari ingenzi kurengera ibidukikije
Ikarita iyobora abantu muri Pariki ya Nyungwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages