Ikibazo cy’abaturage bagize uruhare mu kubaka Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe bakamburwa na rwiyemezamirimo cyagaragarijwe Perezida wa Repubulika Kagame Paul ubwo yabasuraga muri Gashyantare 2019.
Icyo kibazo cyongeye kubazwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 17 mu Ukuboza 2019 aho umuturage yongeye kugaragariza Umukuru w’Igihugu ko batarahabwa amafaranga yabo.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yahise asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ko abikurikirana abo baturage bakishyurwa vuba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatanze itangazo rihamagara abaturage bose bahakoze ntibishyurwe, bubasaba kuza bitwaje icyo ari cyo cyose cyerekana ko bakoreshejwe bakaba batarishyuwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko bakomeje gukurikirana basanga abaturage bambuwe ari 129, bashaka amafaranga barabishyura, basigarana umukoro wo kwikurikiranira rwiyemezamirimo.
Ati “Twabonye bose hamwe ari 129, tukaba twararangije kubishyura. Bose hamwe twabishyuye angana na 33,643,470 Frw. Igisigaye gusa nk’akarere ni ugushakisha uburyo ayo mafaranga twishyuye abaturage yakurikiranwa kugira ngo agaruzwe kuko mu by’ukuri agomba kwishyurwa na rwiyemezamirimo wabakoresheje kuko na we imirimo yakoze yari yayishyuwe.”
Abo baturage bari barambuwe ni abafundi, abayede babafashaga ndetse n’abagiye batanga ibikoresho byakoreshejwe mu kubaka Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe birimo amabuye n’ibindi.
Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ifite ibyumba 55; yuzuye mu Ukuboza 2016 itwaye miliyoni 788 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!