Iri soko riherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ryubatswe ku gice cya hegitari imwe. Rirema buri ku wa Kabiri, ku munsi umwe rikaremwa n’abasaga 4000 barimo ababa bahajyanye amatungo arenga 2000.
Isoko rya Ryarubondo ryubatswe binyuze mu mafaranga yatanzwe n’umushinga ’Jyambere ’ukorera muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA). Ku munsi ryakira inka ziri hagati ya 700 na 1000, ingurube 700, ihene n’intama zirenga 500 ndetse n’inkoko.
Abaturage bakunze kurema iri soko barimo abaturuka mu turere twa Huye, Nyanza, Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru. Mu bahagura amatungo, abenshi bayagurisha muri utwo turere no hanze y’u Rwanda muri Uganda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida w’abacuruzi b’amatungo mu isoko rya Ryarubondo, Hategekimana Pascal, yavuze ko mbere aho bacurizaga amatungo hari nko mu gihuru, aho banaguraga amatungo abantu bakayiba kuko hatari hazitiye kandi hasa nabi.
Ati “Mbere hazaga amatungo kubera ko hatari hubatse neza, agatatana, abacuruzi benshi bagatinya kuyazana, ubu rero amatungo asigaye ari menshi kuko buri muntu wese aba yizeye umutekano. Mbere hano hagurishwaga ingurube 100 ariko ubu zikubye kenshi.’’
Mugisha Faustin uba mu Nkambi ya Kigeme yagezemo mu 2013 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko iri soko ribafasha kuguriramo amatungo atabahenze, bakajya kuyorora.
Ati “Iyo twazanye itungo ryacu ntabwo bavuga ngo uyu ni Umunyarwanda, uyu ni impunzi, oya. Batugurira nk’uko bagurira abandi kandi natwe turasora, ishimwe dufite kuri Leta y’u Rwanda ni ryinshi kuko yemeye kutwakira, baduha ubwisanzure, amasoko yose tuyajyamo, tukagurisha nk’abandi baturage.’’
Ingabire Liliane usanzwe ucuruza inyama z’ingurube mu Murenge wa Gasaka, yavuze ko igihe hatari hakubatswe isoko ryiza, iyo bajyaga kurangura bibwaga, ariko ko ubu byahindutse.
Umugenzuzi w’imisoro mu Karere ka Nyamagabe, Nsengiyumva Leonidas, yavuze ko kuva aho iri soko rivugururiwe, imisoro ryinjiza yiyongereye kuko mbere ryinjizaga miliyoni 2 Frw ariko ubu ryinjiza n’agera kuri miliyoni 2,8 Frw ku munsi.
Ati “Iki ni igikorwaremezo gikomeye kuko gituma dusabana n’utundi turere binyuze mu baturage, ni igikorwaremezo gituma umutungo w’Akarere uzamuka kuko buri cyumweru haboneka miliyoni 2,8 Frw avuye mu misoro, turaryishimiye cyane.’’
Umuyobozi w’umushinga Jyambere ukorera muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngoga Frank, yavuze ko bahisemo kuvugurura isoko rya Ryarubondo kuko ryari rito cyane ugereranyije n’abarirema.
Yavuze ko kurivugurura byatwaye miliyoni 426 Frw aho bubatse ibice bitatu birigize, rirazitirwa ku buryo amatungo nta hantu yamenera asohoka. Yavuze ko kandi banubatse irerero ryita ku bana bajyana n’ababyeyi ku isoko.
Akarere ka Nyamagabe gasanzwe gafite andi masoko y’amatungo mato arimo irya Gatare, irya Mbazi, irya Kaduha yose akaba yarashyizweho kugira ngo afashe abaturage kubona aho bagurishiriza amatungo yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!