Umurambo watoraguwe ni uwa Mukomati Pascal w’imyaka 35 y’amavuko wari asanzwe atuye mu Kagari ka Gasarenda, Umurenge wa Tare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Tare, David Mporayonzi, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe bakaba basanze yaguye mu cyobo cy’ubwiherero cyo ku ishuri ribanza rya Muse riri hafi y’aho atuye.
Ati “Yari asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe, yari amaze iminsi atembera tumubona ariko uyu munsi abanyeshuri baje gutangira basanga yaguye mu cyobo cy’ubwiherero. Icyo cyobo cyari gipfundikiye ariko uruhande rumwe rwarangiritse kuko abanyeshuri bari bari mu biruhuko. Ashobora kuba yahanyuze agwamo kuko iryo shuri riri hafi y’aho yari atuye”.
Umurambo we wahise ukurwamo ujyanwa ku bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO