00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abakozi b’Akarere basangije abatishoboye bo mu mudugudu wa Nganzo

Yanditswe na

Uwingabiye Denys Basile/Nyamasheke

Kuya 6 July 2013 saa 01:37
Yasuwe :

Abakozi bo mu karere ka Nyamasheke, basangije imyaka bejeje, abaturage bo mu dugudu wa Nganzo uri mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga. Ibyo babasangije birimo ibishyimbo, umuceri, ibitoki n’imyambaro byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ubutegetsi n’abakozi mu Karere ka Nyamasheke, ngo iki gikorwa cyavutse ku munsi w’umurimo ku wa 1 Gicurasi 2013, biturutse ku nsanganyamatsiko yahamagariraga (…)

Abakozi bo mu karere ka Nyamasheke, basangije imyaka bejeje, abaturage bo mu dugudu wa Nganzo uri mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga. Ibyo babasangije birimo ibishyimbo, umuceri, ibitoki n’imyambaro byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ubutegetsi n’abakozi mu Karere ka Nyamasheke, ngo iki gikorwa cyavutse ku munsi w’umurimo ku wa 1 Gicurasi 2013, biturutse ku nsanganyamatsiko yahamagariraga abantu gukora umurimo ubahesha agaciro kandi bagafasha n’abandi kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Ni muri urwo rwego bahisemo gutera ingabo mu bitugu abaturage batujwe muri uyu mudugudu wa Nganzo kuko bigaragara ko bagitangira kwiyubaka. Bimwe mu biribwa babagejejeho ni ibishyimbo, umuceri, ibitoki n’imyambaro byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni imwe.

Murekatete Claudine utuye muri uyu mudugudu yashimiye abakomeza kubazirikana no kubafasha, kuko bibatera ubutwari bwo kugira ngo na bo batangire bakore bagamije kwiteza imbere no kwigira.

Uyu mudugudu wa Nganzo, utujwemo abaturage batishoboye bagize imiryango 50, ukaba warubatswe ku bufatanye na Croix Rouge y’u Rwanda ugezwamo amazi meza, ndetse bahabwa ibikoresho byo mu rugo n’amatungo magufi n’amaremare.

Abatuye muri uyu mudugudu ni abari basanzwe badafite aho batura, bityo kugira ngo bazabashe kwiteza imbere Akarere ka Nyamasheke kabashakiye amasambu yo guhinga, kabubakira ikiraro maze bagabirwa inka 10 z’inzungu zo kubafasha kubona ifumbire.

Habyarimana Jovith, Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubutegetsi n'abakozi mu karere ka Nyamasheke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages