Ni umuyoboro w’amazi wubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamasheke n’umuryango utegamiye kuri reta World Vision. Uretse kuba uyu muyoboro uzaha abaturage amazi, azanifashishwa n’ibigo by’amashuri bibiri aribyo ishuri ribanza rya Gashirabwoba na Gashashi.
Murwanashyaka Martin , umwe mu baturage yagize ati “Twayakuraga ku mugezi ari kure cyane kuburyo abana bakoraga urugendo rw’ibirometero birenga gato bitatu, urumva ko hari imvune ariko tugiye kujya tuvoma hafi kuburyo bizatworohera kugira isuku.”
Umwe mu banyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Gashirabwoba yavuze ko kwiga batabona amazi meza byatumaga badakora isuku nkuko bikwiye kuko bakoreshaga amazi y’imvura.
Twagiramariya Thérèse ati “Twakoreshaga amazi y’imvura kandi bikatugora kuko twayakuraga kure, urumva ko gukora isuku mu ishuri ryari bigoranye.”
Nyirashumbusho Mariana, Umuyobozi w’iri shuri yagize ati “Turashima Akarere n’ubuyobozi bwa Wold vision, ubusanzwe twakoreshaga amazi y’imvura tuyashyira mu bigega. Ubu duciye ukubiri no kuyashakira mu bishanga kandi urabona ko tugiye gutangira kugaburira abana ku ishuri, urumva ko bizatworohereza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Ntaganira Josue Michael yavuze ko uwo muyoboro uje gufasha aba baturage cyane ko iyi Mirenge itagiraga amazi menshi ndetse akanabafasha kwirinda indwara, abasaba kurinda ibikoresho biyabagezaho.
Ati “aya mazi bagiye kuyakoresha mu bijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi harimo n’isuku kandi abafashe mu kwirinda indwara kuko muri iki gice ntabwo habaga amazi menshi. Icyo tubasaba ni gusigasira ibikorwa remezo by’aya mazi, gutanga amakuru mu gihe hari icyangiritse no kuyakoresha neza.”
Uyu muyoboro wa Kilometero 27 n’ibice bine watwaye amafaranga asaga miliyoni 167. Watangiye kubakwa mu mwaka wa 2020.
Mu karere ka Nyamasheke abakoresha amazi meza bageze kuri 85 %, ni mu gihe Leta y’u Rwanda ifite intego ko muri 2024 abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!