00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Imitego y’ubumara yatumye abarobyi bamanika indobani

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 6 February 2018 saa 09:19
Yasuwe :

Bamwe mu barobyi baravuga ko amakipe 23 muri 78 yaroberaga mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke, yashyize indobani hasi biturutse ku musaruro muke w’isambaza uri kugaragara mu kiyaga muri iyi minsi bitewe na ba rushimusi.

Umusaruro muke ngo uri guturuka kuri ba rushimusi bakoresha imitego y’ubumara irimo kaningini n’iyindi nk’uko bamwe mu barobyi barobera Mirenge yose igize akarere babwiye IGIHE.

Harerimana Emmanuel ati “Mbere twarobaga nk’ibiro nka 200 mu ijro ryose ariko ubu ni nk’ibiro 10, mu mwaka ushize nibwo iyo mitego yabaye myinshi cyane kandi ni nabwo akarere kashyizemo umutwe wo kurinda ikiyaga. Twe dusanga uyu mutwe ari wo utanga uburenganzira kuri ba rushimusi kuko mbere twirindira ikiyaga ibyo ntibyabagaho.”

Kubwimana Yohani ati “Uturutse hano ukagera i Mahembe wahasanga za kaningini ku muhengeri, ikibazo ni uko moteri ya Kesenya iba iparitse aho. Amakuru yizewe ni uko kaningini iri gusora ibihumbi 20, umuraga w’umutanzania uri gasora ibihumbi10.”

Umunyamabanga w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bo mu Karere ka Nyamasheke, Muhire Donat, avuga ko kuri ubu hasigaye amakipe 23 muri 78 yari agize ihuriro, akavuga iki kibazo bakigejeje ku biro by’akarere ka Nyamasheke ariko ntikagire icyo gakora.

Akomeza avuga ko mbere muri 2016, hari ukwezi bigize kuroba toni 120 z’isambaza none mu Ukuboza 2017 barobye ibiro 4668 naho muri Mutarama uyu mwaka baroba ibiro 3962.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko icyo kibazo atari akizi ariko avuga ko ibyiza ari uko n’abarobyi bagira uruhare mu gucunga umutekano w’amazi bafatanyije n’akarere.

Ati “Ni byiza ntabwo twaveba akarere kuba kashyiraho ikipe yunganira ifasha kugira ngo icunge umutekano wo mu mazi no kubuza abakoresha kaningini ariko abaturage n’amakoperative y’abarobyi ubwabo akwiye kubigiramo uruhare, kandi iyo babigizemo uruhare ni byo byoroha kuko n’izo kaningini ni bo bazikoresha.”

Mu turere dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu usanga abarobyi ari bo bahitamo abakirinda uretse akarere ka Nyamasheke kashyizeho urwego rushinzwe gucunga umutekano mu Kivu ruzwi ku izina rya Sekenya ari narwo aba barobyi bashinja kuba inyuma y’imitego y’ubumara.

Abarobyi baparitse ubwato barobeshaga kubera imitego ya kaningini
Abarobyi bavuga ko kuva mu 2017 ari bwo imitego y'ubumara yakajije umurego ku buryo byatumye hari koperative itagikora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages