Tariki ya 17 Werurwe 2019 abantu batazwi bari bitwaje intwaro zirimo iza gakondo bateye mu Murenge wa Karambi, bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baciye mu kiyaga cya Kivu, bafite intego yo guhungabanya umutekano. Berekezaga mu ishyamba rya Nyungwe.
Tabaro Eliesel w’imyaka 55, ni umwe mu bayobozi b’imidugudu bamenye aya makuru mu masaha ya saa kumi za mu gitondo, ajya kubyutsa abaturage ngo babashe kwirinda.
Ubwo yagendaga ajya kumenyesha abaturage be, nibwo yahuye n’abo bagizi ba nabi bamubaza inzira arabayobya.
Yagize ati “Nageze mu gahinga ndi kubyutsa abaturage mpita nkubitana nabo, bahita bambwira ngo ducishe ku munara utujyane Ruzizi – Cyimbeho. Mu mutima numvaga nimara kumena ishyamba baraba batakibabonye, nahise mvuga nti ntabwo tuzamuka ku munara ahubwo ni muze mbajyaneyo hari akayira gaca ku Wisumo kuko nari ntekereje ko Wisumo hari ingabo.”
“Ubwo nahise mbazengurukana icyayi cyose mbageza ku Wisumo.”
Tabaro yavuze ko cyari igitero cy’abantu 90, ariko yabikoze afite ubwoba nyuma aza kubereka aho bagomba kunyura maze mu kugaruka ahura n’ingabo z’u Rwanda ahita azirangira aho banyuze.
Ati “Cyari igitero kiri hagati y’abantu bari hagati ya 85 na 90, ndabayobora ariko nari mfite ubwoba ariko Imana inyerekezaho umutima wo kutabinjiza mu ishyamba. Namaze kuvayo abasirikare duhita dukubitana nabo bahita bambaza icyerekezo barimo, mbereka icyerekezo mbasizemo bakomeza kubahashya.”
Tabaro Eliesel, ni umwe mu bayobozi b’imidugudu 221 bo mu mirenge itanu y’akarere ka Nyamasheke, ituriye ishyamba rya Nyungwe yahembwe igare na Perezida wa Repubulika ariko we akaba yaranahawe inka.
Yavuze ko abaturage bamenye akamaro ko kwicungira umutekano ku buryo ntawe uzabaca mu rihumye ngo atere igihugu.
Ati “Umwanzi uzongera kwibeshya akavuga ngo aje kumenera mu Murenge wa Karambi ntabwo bizamukundira. Ndashimira Perezida wa Repubulika wakomeje kutwitaho.”
Gen Maj Alex Kagame, uyobora ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba ubwo yashyikirizaga amagare abayobozi b’imidugudu bo mirenge itanu y’Akarere ka Nyamasheke bemerewe na Perezida wa Repubulika, yashimye aba bayobozi b’imidugudu uburyo bafatanyije n’ingabo guhashya umwanzi.
Ati “Twagize ikibazo cy’umutekano mu bihe bishize muri iyi mirenge, ndagira ngo nshime, mbashima mwese uko muri aha uburyo mwitwaye, uburyo mwafatanyije n’ingabo muguhashya umwanzi no kumuca burundu iwanyu hano.”
Abayobozi b’imidugudu 589 yo mu mirenge igize uturere dutanu dukora ku ishyamba rya Nyungwe, bose bashimiwe na Perezida wa Repubulika kubera uko bitanze bagafatanya kurwanya umwanzi.



















TANGA IGITEKEREZO